Abafana basenye Stade nyuma y’uko DRC itsinzwe na Senegal

Imikino - 10/09/2025 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Abafana basenye Stade nyuma y’uko DRC itsinzwe na Senegal

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biraye muri Stade barayisenya nyuma y’uko itsinzwe na Senegal mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 kuri Stade des Martyrs ni bwo Congo yari yakiriye Senegal mu mukino wo ku munsi wa 8 wo mu itsinda B mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico.

Uyu mukino warangiye Senegal itsinze ibitego 3-2. Ibitego bya Congo byatsinzwe na Cédric Bakambu ku munota wa 25 na Yoane Wissa ku wa 32 naho ibya Senegal byo bitsindwa na Pape Gueye ku munota wa 38, Nicolas Jackson ku wa 53 na Pape Matar Sarr. 

Nyuma y’uyu mukino abafana ba Congo ntabwo bishimiye uyu musaruro bituma birara muri Stade barayisenya. Bateruye ibirimo intebe bakajya bazitera mu kibuga. Ikipe y’igihugu ya Senegal yahise yuzuza amanota 18 inayobora itsinda B naho Congo yo ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 16.

Abafana ba Congo basenye Stade 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...