Abafana ba Selena Gomez bibasiye umugore wa Justin Bieber

Hanze - 18/04/2023 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Abafana ba Selena Gomez bibasiye umugore wa Justin Bieber

Selena Gomez umaze iminsi ashyamiranye n'umugore wa Justin Bieber, abafana be bifatiye ku gahanga Hailey Bieber bamushinja kwigana ibyo uyu muhanzikazi akora no gushaka kumwangisha abantu.

Kubakurikirana imyidagaduro y'imahanga, bamaze iminsi birebera intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga iri hagati y'umuhanzikazi Selena Gomez n'umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, umufasha w'icyamamare Justin Bieber. 

Ukutumvikana kwabo si ukwa vuba kuko kwatangiye mu 2018 ubwo Hailey yarushinganaga na Justin Bieber, bikavugwa ko ariwe nyirabayazana w’itandukana rye na Selena bari bamaranye imyaka myinshi.

Mu minsi ishize kandi Hailey Bieber akoresheje Tik Tok, yashyizeho amashusho yibasira Selena Gomez anamukina ku mubyimba w'indwara arwaye mu maso ituma uruhu rwe rushishuka. Ibi byatumye benshi bamugaya cyane cyane abafana ba Selena Gomez. Ntibyatinze Hailey yasabye imbabazi ku mugaragaro Selena, avuga ko atazongera kumwibasira.

Hashize igihe Selena Gomez n'umugore wa Justin Bieber badacana uwaka

Kuri ubu abafana ba Selena Gomez bongeye kwibasira Hailey umugore wa Justin Bieber, bamushinja kwigana ibyo Selena yakoze. Ibi byabaye nyuma y’aho Hailey yatangije ku mugaragaro ikiganiro kigisha abantu guteka yise 'What's In My Kitchen'. People Magazine yatangaje ko kuva Hailey yagitangaza, abafana ba Selena bahise batangira kumwibasira kuri Twitter na Instagram bamushinja kwigana uyu muhanzikazi, dore ko nawe afite ikiganiro cyo guteka.

Biravugwa ko Hailey yaba yiganye ikiganiro cyo guteka cya Selena Gomez

People Magazine ikomeza ivuga ko benshi bashinjije Hailey kwigana ikiganiro cya Selena Gomez cyo guteka yise 'Selena + Chef', kinyura kuri HBO Max. Hari abamubwiye bati: ''Ese kuki wakwigana ibyo Selena akora? Ntabwo wowe washaka ibyawe byihariye? Icyo Selena akoze nawe uhita ucyigana. Yazanye amavuta nawe uramwigana, none n'ikiganiro cye urakiganye''.

Abafana ba Selena bibasiye Hailey bamushinja kwigana ikiganiro cy'uyu muhanzikazi kijyanye no guteka

Ibi byazamuye amagambo menshi ku bafana ba Selena Gomez, ndetse banasaba Hailey Bieber ko yarekera aho kujya akora ibyo uyu muhanzikazi akora. Ku ruhande rwa Selena na Hailey nta n’umwe uragira icyo abivugaho, uretse impande z'abafana babo bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...