Ikipe ya Real Madrid yatakaje umukino wayo yatsinzwemo na mukeba wayo FC Barcelona ku bitego 2-1 byatsinzwe na Mathieu na Luis Suarez naho igitego cya Real Madrid kikaba cyaratsinzwe na Cristiano Ronaldo waje no kongera agatera umpira ukomeye cyane ariko ukagarurwa n’ igiti cy’izamu.
Gareth Bale niwe mukinnyi waguzwe menshi ku isi ariko ntiyitwara neza
Gareth Bale akomeje kutishimirwa n' abafana bibaza akayabo yatanzweho. Mu mukino wa El Clasico uheruka uyu mukinnyi niwe wacyuye amanota make cyane (4.5/10), ibinyamakuru bimwe na bimwe byo byamuhaye 0
Abafana benshi bakaba batarishimiye uko Gareth Bale arimo yitwara muri iyi minsi ndetse n’ uko amaze iminsi yitwara bamushinja ko ntacyo afasha ikipe ya Real Madrid nyamara yaramutanzeho akayabo ka miliyoni zisaga 86 z’ amayero byanatumye yandika amateka yo kuba ariwe mukinnyi waguzwe akayabo kurusha abandi ku mubumbe w’ isi.
Ibi bikaba byabaye ubwo Gareth bale yanyuraga ku bafana bari bamuteze ariko ku bw’ amahirwe akirukansa imodoka ye akabasiga ubwo bagenda bashaka kumukubita, andi makuru yamenyekanye ni uko abandi bakinnyi bagenzi be Jese na Sergio Ramos nabo bifuzwaga kuba bahemukirwa n’ abafana.
Abafana 2 bari bategereje Gareth Bale ubwo yari atwaye imodoka
Abafana bahise begera imodoka bamukubita
Gareth Bale yahise yirukansa imdoka arabacika bataramugirira nabi
REBA HANO UKO ABAFANA BASHAKAGA GUKUBITA GARETH BALE
Alphonse M.PENDA