Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025 guhera saa 10h00 za mu gitondo, ikazabera kuri SKOL Brewery Ltd mu Nzove. Izitabirwa na Perezida na Visi Perezida wa buri Fan Club aho bazagirana inama nyunguranabitekerezo n'ubuyobozi bw'umuryango wa Rayon Sports burangajwe imbere na Twagirayezu Thaddée.
Muri iyi inama hazareberwamo uko umwaka ushize w'imikino wagenze ndetse hanatangarizwemo ibijyanye no gusinyisha abakinnyi bashya muri iyi mpeshyi.
Rayon Sports itaragize igikombe itwara mu mwaka ushize w'imikino gusa ikaba izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, iheruka gusinyisha umutoza mushya ukomoka muri TuAfhamia Lotfi watozaga ikipe ya Mukura VS.
Kuri ubu iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru iravugwa ku bakinnyi barimo Nicolas Sebwato na Rushema Chriss basoje amasezerano muri Mukura VS, Musore Prince nawe usoje amasezerano muri Vital'O yo mu Burundi ndetse na Tansele Mosengo nawe uheruka gusesa amasezerano muri Kiyovu Sports.
Abafana ba Rayon Sports batumiwe mu nama izabahuza n'ubuyobozi