Abadepite bemeje inguzanyo ya Miliyari 279 Frw zizafasha mu guhanga imirimo

Amakuru ku Rwanda - 22/08/2026 8:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Abadepite bemeje inguzanyo ya Miliyari 279 Frw zizafasha mu guhanga imirimo

Umutwe w’Abadepite wemeje amasezerano abiri y’inguzanyo afite agaciro ka miliyari 279 Frw, azifashishwa mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubukungu no kongera imirimo myiza kandi irambye.

Nyuma y’uko aya masezerano y’inguzanyo yombi yari yashyizweho umukono i Kigali ku wa 13 Kanama 2026. Yaje kwemezwa ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, nyuma yo gushyikirizwa Abadepite na Godfrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ikigega cya Leta.

Abadepite 66 bari bitabiriye iyi nama bose batoye aya masezerano, bityo aratorwa. Inguzanyo ya mbere ingana na miliyoni 81.71 z’amayero, ni ukuvuga hafi miliyari 140 Frw, mu gihe iya kabiri ingana na miliyari 15.02 z’ama-Yen y’u Buyapani, ahwanye na hafi miliyari 139 Frw, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.

Aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa bisanzwe bya Leta ndetse n’imishinga y’iterambere biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, mu rwego rwa gahunda ya Rwanda Development Policy Financing.

Godfrey Kabera yavuze ko izi nguzanyo zizagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu no kongera imirimo.

Ati: “Kimwe mu by’ingenzi ni NST2 igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu ridaheza no gushyiraho imirimo myiza kandi irambye. Aya masezerano y’inguzanyo azadufasha gushyira mu bikorwa ingamba n’ishoramari bigamije kugera kuri iyo ntego.”

Ibikorwa bizibandwaho

Minisitiri Kabera yavuze ko iyi gahunda izibanda ku bintu bitatu by’ingenzi birimo gukomeza imicungire y’imari ya Leta, gukuraho inzitizi zituma imirimo itiyongera ndetse no guteza imbere inganda n’ubuhinzi.

Mu bijyanye n’imari ya Leta, hazongerwa imbaraga mu gukusanya umutungo w’imbere mu gihugu, kunoza ikusanyirizwa ry’imisoro no gukomeza gukurikirana imishinga Leta ikorana n’abikorera.

Izi ngamba kandi zizafasha mu guteza imbere imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ndetse no gukomeza kugenzura ibigo bya Leta bikora ibikorwa by’ubucuruzi.

Minisitiri Kabera kandi yavuze ko ibi bizafasha gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu, kubungabunga ubukungu buhamye no gushyiraho uburyo bwiza bwo gukurura ishoramari ry’abikorera.

Ku bijyanye no kongera imirimo, amafaranga azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa remezo bya murandasi yihuta, guteza imbere kwizigamira binyuze muri gahunda ya Ejo Heza, kongera ubumenyi ngiro ndetse no guhuza neza abashaka akazi n’abagatanga.

Hazakoreshwa kandi uburyo bwa Labour Market Information System (LMIS) mu kunoza isoko ry’umurimo.

Ubuhinzi n’inganda na byo bizashyirwamo amafaranga

Igice cya gatatu cy’iyi gahunda kizibanda ku guteza imbere inganda no guhindura ubuhinzi mu buryo bugezweho.

Muri byo harimo korohereza abahinzi kubona inyongeramusaruro, kongera uruhare rw’abikorera mu buhinzi no gukoresha uburyo bugezweho bwo kongera umusaruro.

Minisitiri Kabera yavuze ko ikoranabuhanga na ryo rizakoreshwa mu bikorwa birimo gukurikirana amatungo, kunoza ubworozi no gushyira mu bikorwa amategeko agenga ubworozi bw’ibinyabuzima byo mu mazi.

Ati: “Iri shoramari riri mu murongo w’intego za NST2 zo gukomeza guteza imbere u Rwanda nk’ihuriro ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo mu karere.”

Abadepite babajije ku ikoreshwa ry’ibigo by’imari byinshi

Mu biganiro byabanjirije itora, Depite Christine Bakundufite yabajije impamvu aya masezerano yarimo ibigo by’imari bitandukanye.

Depite Yvonne Mujawabega na we yabajije uko izi nguzanyo zizafasha mu guteza imbere kwizigamira binyuze muri Ejo Heza, avuga ko gahunda yo gukangurira abaturage kwizigamira isanzwe ifite ingengo y’imari.

Mu gusubiza, Minisitiri Kabera yavuze ko ibigo by’imari byinshi byahurijwe hamwe kubera ko aya mafaranga yakusanyijwe mu buryo bwa syndicated loan, aho ibigo byinshi bihurira hamwe bigatanga inguzanyo nini.

Ati: “Twari dukeneye gukusanya amafaranga menshi, ari na yo mpamvu ibigo by’imari bitandukanye byahurijwe hamwe muri ubu buryo bwo gutanga inguzanyo.”

Yavuze kandi ko ubu buryo bwafashije u Rwanda kubona inguzanyo ku nyungu nziza. Yanasobanuye ko ingwate zatanzwe na Multilateral Investment Guarantee Agency (MIGA) zagize uruhare mu gutuma u Rwanda rubona aya mafaranga ku mabwiriza meza.

Inguzanyo ya miliyoni 81.71 z’amayero izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, harimo imyaka itandatu yo gutegereza mbere yo gutangira kwishyura, ku nyungu ya 0.57%.

Naho inguzanyo ya miliyari 15.02 z’ama-Yen na yo izishyurwa mu myaka 15, harimo imyaka itandatu yo gutegereza mbere yo gutangira kwishyura, ku nyungu ya 0.63%.

Ku bijyanye na Ejo Heza, Kabera yavuze ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikorana n’inzego zitandukanye mu gukangurira abaturage kwizigamira no kubasobanurira akamaro ko kugira umuco wo kwizigamira.

Ati: “Imbaraga dushyira mu guteza imbere kwizigamira ntizigarukira kuri Ejo Heza. Dukorana n’inzego zitandukanye mu gusobanurira abaturage akamaro ko kwizigamira no kubashishikariza kugira umuco wo kwizigamira.”

Aya mafaranga ategerejweho gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere ubukungu, kongera amahirwe y’akazi no guteza imbere inzego z’ubuhinzi n’inganda. Kandi iyi gahunda izagira uruhare mu kugera ku ntego za NST2 zo kubaka ubukungu burambye kandi butanga imirimo myiza ku Banyarwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...