Abadepite batatu mu Nteko Ishinga y'u Rwanda ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo barokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongwa n'ikamyo barimo kwerekeza mu karere ka Bugesera bagiye gukora siporo.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicikiro ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye yagongaga imodoka yarimo abadepite, Hon. Dr Frank Habineza, Hon Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée .
Depite Dr Habineza aganira n'ikinyamakuru Umuseke yemeje ko aba badepite nyuma yo kugongwa n'iyo kamyo bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya King faisal Hospital mu Karere ka Gasabo.
Yagize ati “Bakoze ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi."
Amakuru avuga ko nubwo umwe mu badepite yababaye cyane ariko bose bavuwe bagataha mu ngo zabo.
