Abadepite bagiye gukora ingendo zigamije gukurikirana no kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihugu hose

Amakuru ku Rwanda - 27/05/2026 3:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Abadepite bagiye gukora ingendo zigamije gukurikirana no kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihugu hose

Guhera ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 7 Kamena 2026, Abadepite bagize Umutwe w’Abadepite bazatangira ingendo rusange mu turere twose tw’Igihugu zigamije kugenzura no gukusanya amakuru ku bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi, by’umwihariko ku bihingwa ngandurarugo byatoranyijwe ndetse no ku bihingwa ngengabukungu birimo kawa n’icyayi.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, Inteko Nshingamategejo yatangaje ko izi ngendo ziteganyijwe kubera mu mirenge itandukanye yo mu Ntara kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026, naho mu Mujyi wa Kigali zikazakomereza mu Mirenge yose hagati y’itariki ya 6 n’iya 7 Kamena 2026.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, yavuze ko izi ngendo zishingiye ku nshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage hagamijwe kumenya uko gahunda zashyizweho zishyirwa mu bikorwa.

Ati: “Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi biri mu bice bitandukanye by’Igihugu, banagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage. 

Biteganyijwe ko bazasesengura ibibazo n’imbogamizi bikigaragara muri uru rwego, birimo ikoreshwa rito ry’inyongeramusaruro, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo byunganira ubuhinzi ndetse n’ibibazo bijyanye no kubona amasoko ku musaruro.

Byongeye kandi, Abadepite bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gukorera hamwe no kwegera abaturage.

Muri uru rugendo kandi, abaturage bazahabwa umwanya wo kugeza ku Badepite ibibazo n’ibitekerezo byabo, hanasuzumwe uko ibibazo byari byagaragajwe mu ngendo zabanje byakemuwe.

Izi ngendo zitezweho gutanga ishusho nyayo y’uko gahunda zo guteza imbere ubuhinzi zigeze zishyirwa mu bikorwa no gufasha mu gufata ingamba zatuma uru rwego rukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Abadepite bagiye gukora ingendo zigamije gukurikirana no kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihugu hose


Umwanditsi:Rose Mary Yadufashije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...