Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Jacob
Oboth-Oboth, yavuze ko Ghetto Kids yabaye isura ya Uganda ku rwego
mpuzamahanga, cyane ko yakoze ibitarashoboye gukorwa n’ikipe y’igihugu itarabashije
gukina Igikombe cy’Isi.
Ibi byatangajwe ubwo Oboth yavugaga ku rugendo rw’iri tsinda
mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kane, ashimangira ko abana bakomoka mu gace ka
Katwe, kamenyerewe nk’ahatuwe n’abaturage bafite amikoro make muri Kampala,
bagaragaje ko impano y’umwana w’Umunyafurika ishobora kumugeza ku rubyiniro
rukomeye ku Isi.
Ghetto Kids yahawe umwanya wo kwerekana ubuhanga bwayo mu
birori byo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026, byabereye kuri MetLife Stadium i
East Rutherford muri New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igitaramo cy’amateka kuko aba bana basangiye urubyiniro
n’ibyamamare bikomeye ku Isi barimo Shakira wo muri Colombia na Burna Boy wo
muri Nigeria.
Aba bahanzi ndetse na Ghetto Kids bahuriye ku ndirimbo ‘Dai
Dai’, imwe mu ndirimbo zakoreshejwe mu birori by’igikombe cy’Isi. Uruhare rwa
Ghetto Kids muri iki gitaramo rwabaye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo
kuva mu buzima bwo ku mihanda ya Katwe bakagera ku rubyiniro mpuzamahanga.
Mu ijambo rye imbere y’Abadepite, Oboth yavuze ko Ghetto Kids
ikwiye gufatwa nk’abambasaderi ba Uganda kubera uburyo imaze kumenyekanisha
igihugu binyuze mu mpano zayo.
Yagaragaje ko nubwo ikipe y’igihugu ya Uganda itari mu makipe
yitabiriye Igikombe cy’Isi, igihugu cyahagarariwe binyuze muri aba bana.
Ati: “Ndabasobanura nk’abambasaderi ba Uganda. Iyo bamurika,
Uganda iramurika. Nubwo Uganda ititabiriye Igikombe cy’Isi, binyuze muri Ghetto
Kids Uganda yari ihagarariwe kuri urwo rwego mpuzamahanga.”
Oboth kandi yashimye urugendo rw’aba bana, avuga ko kuba
baravuye mu gace ka Katwe bakagera ku rubyiniro rw’igitaramo gikomeye nka FIFA
World Cup Final ari ishema ku gihugu.
Yavuze ko urugendo rwabo rugaragaza ko aho umuntu akomoka
cyangwa ibibazo yanyuzemo bidakwiye kumubera imipaka yo kugera ku nzozi ze.
Ghetto Kids yatangiye ibikorwa byayo muri Katwe, Kampala,
iyoborwa na Dauda Kavuma binyuze muri Inspire Ghetto Kids Foundation.
Iri tsinda ryakoresheje imbyino nk’uburyo bwo guha abana
bafite ubuzima bugoye amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere no kugaragaza impano
zabo.
Mu 2017 ni bwo Ghetto Kids yatangiye kumenyekana cyane ku
rwego mpuzamahanga, ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ‘Unforgettable’
ya French Montana, amashusho yayo akagira umubare munini w’abayarebye ku mbuga
nkoranyambaga.
Nyuma yaho, aba bana bakomeje kuzenguruka ku ruhando
mpuzamahanga, kugeza ubwo mu 2023 bitabiriye irushanwa Britain’s Got Talent.
Muri iryo rushanwa, umucamanza Bruno Tonioli yabahaye Golden
Buzzer, bituma bahita babona itike yo kujya mu byiciro byo ku rwego rwa nyuma.
Banageze ku mukino wa nyuma w’iryo rushanwa.
Igikombe
cy’Isi cyabaye indi ntambwe
Ghetto Kids yari isanzwe ifite aho ihuriye n’ibirori
by’Igikombe cy’Isi, kuko mu 2022 yagiye muri Qatar mu bikorwa byari bifitanye
isano n’iryo rushanwa.
Ariko kugaragara mu gitaramo cyo hagati mu mukino wa nyuma
w’Igikombe cy’Isi cya 2026 byabaye intambwe ikomeye kurushaho.
Ni ukuvuga ko aba bana batakiri itsinda rizwi gusa muri
Uganda cyangwa muri Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo bamaze kuba bamwe mu
banyempano bafite ubushobozi bwo gusangira urubyiniro n’abahanzi bakomeye ku
Isi.
Kuri Uganda, ibi byanabaye uburyo bwo gukomeza kugaragaza
igihugu ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu myidagaduro, mu gihe ikipe y’igihugu
yo itari mu makipe yitabiriye iryo rushanwa.
‘Aho
utangirira si ho urangirira’
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Joel
Ssenyonyi, na we yashimiye Ghetto Kids, avuga ko urugendo rwabo rukwiye kuba
isomo ku rubyiruko ruhura n’ibibazo bitandukanye.
Yagaragaje ko amateka yabo yerekana ko ibibazo umuntu ahura
na byo mu ntangiriro z’ubuzima bidakwiye kumubuza kugera ku ntego.
Ati: “Ghetto Kids ni gihamya ko aho utangirira atari ho
hagena aho urangirira. Bahinduye ububabare intego, urugamba baruhindura
intsinzi.”
Ssenyonyi yasabye ko urubyiruko rukora mu by’ubuhanzi
n’imyidagaduro rwakomeza gushyigikirwa, by’umwihariko n’abikorera, kugira ngo
impano z’abana benshi zidapfa ubusa.
Ubwo aba bana bashimirwaga mu Nteko Ishinga Amategeko,
Abadepite babahaye amashyi menshi bahagaze, mu rwego rwo kubashimira ku byo
bagezeho.
Oboth yasabye Minisiteri ishinzwe Uburinganire n’Iterambere
ry’Umuryango ndetse na Minisiteri ya Siporo gukorana na Ghetto Kids mu guteza
imbere impano z’abana no gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo gukoresha impano
zarwo.
Ku rundi ruhande, Ssenyonyi yashimangiye ko urwego
rw’abikorera na rwo rukwiye kugira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n’inganda
ndangamuco.
Inkuru ya Ghetto Kids ni imwe mu ngero zigaragaza uburyo
impano ishobora guhindura ubuzima bw’umwana, cyane cyane iyo ihujwe n’uburere,
amahirwe n’abantu bemera ko ashoboye.
Kuva mu mihanda ya Katwe kugeza kuri MetLife Stadium, imbere
y’amaso y’abarebaga Igikombe cy’Isi ku Isi yose, aba bana berekanye ko umwana
ashobora gutangirira ahantu hasa n’aho inzozi zidashoboka, ariko akagera ku
rubyiniro abantu benshi bifuza kugeraho.
Oboth yasoje asaba Uganda gukomeza gushora imbaraga mu mpano
z’urubyiruko, avuga ko impano y’igihugu ishobora kuvuka ahantu aho ari ho hose.
Ati: “Ibi ni byo Uganda ishoboye. Dushyigikire abana bacu, kuko Ambasaderi utaha ashobora kuba ari kuvuka mu mpande zose z’iki gihugu.”

Itsinda rya Ghetto Kids ryashimiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, bavuga ko bahagarariye neza Igihugu nk’uko byari kugenda iyo ikipe y’igihugu ya Uganda yitabira Igikombe cy’Isi



