Nk’uko Polisi yaho yabitangaje, amaduka atandatu y’abanyamahanga ni yo yasahuwe, ariko nta bantu bakomerekeye muri ibyo bikorwa. Polisi yavuze ko umutekano wongeye kugaruka muri ako gace ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabiteye.
Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ya KwaZulu-Natal, Lt-Col Robert Netshiunda, agaragaza ko ibi bikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati y’abaturage n’abacuruzi b’abanyamahanga nyuma y’aho umuyobozi w’akarere, Mayor Mduduzi Myeza, ahaye bamwe mu banyamahanga badafite ibyangombwa igihe cy’iminsi 21 cyo kuva muri uwo mujyi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bari mu mihanda, bamwe binjira mu maduka, basahura. Polisi yavuze ko hateguwe ibiganiro bihuriweho n’inzego z’ubuyobozi, Polisi n’abafite inyubako zacururizwagamo kugira ngo hashakwe umuti urambye w’ayo makimbirane.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Times Lives iki kibazo kije gikurikira andi makuru yagiye agaragara mu bice bitandukanye bya Afurika y’Epfo agaragaza ibikorwa byibasira abanyamahanga n’ubucuruzi bwabo, ibintu bimaze imyaka bivugwa muri icyo gihugu nk’ibifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku rwango abany'Afurika y'Epfo banga abanyamahanga.
Kuri ubu, inzego z’umutekano zivuga ko ziri gukurikirana uko ibintu byifashe no gukomeza gucunga umutekano kugira ngo hirindwe ko ibikorwa nk’ibi byakomeza kuba mu tundi duce tw’igihugu.
