Bamwe muri aba bacuranzi bagize Cheers Band bakimara kumva inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhanzi Bosco, umwe mu bari bagize itsinda rya Peace And Love ryamamaye mu ndirimbo “Ubuzima” bahise biyemeza kwishora muri iki gihugu bajya gushyingura umuririmbyi mugenzi wabo batitaye ku buzima bwabo ahubwo baha agaciro icyubahiro bagomba uyu muhanzi bakuranye. Nubwo bagiye i Burundi ntabwo biyambuye burundu ubuhunzi ahubwo nyuma yo kumushyingura bazahita bagaruka mu Rwanda.
Cheers Band bari abacuranzi bakoranaga bya hafi n’iri tsinda rya Peace and Love, iyi mikoranire ya hafi ya mbere y’akaduruvayo n’ubwicanyi bwabereye i Burundi yatumye ubwo aba bacuranzi bamaraga kumva iyi nkuru y’incamugongo barahise bafata iya mbere bakerekeza i Bujumbura mu kiriyo ndetse no gushyingura uyu muhanzi wari inshuti yabo magara, batitaye ku ngaruka byabagiraho ndetse nakaga ubuzima bwabo bwajyamo.
Bamwe mu bagize itsinda rya Cheers Band bishoye i Burundi kabone ko batari bizeye umutekano wabo
Cheers Band ni itsinda ry’abacuranzi b’abarundi baba mu Rwanda, aba bacuranzi bakaba bamaze kubaka izina nyuma yo gucurangira abahanzi bakomeye yaba mu karere ndetse no mu Rwanda muri rusange. Ii tsinda rikaba ryaracurangiye Chameleone,Kidumu, Goodlyfe, Farious, King James, Charly na Nina, Dj Pius ndetse n’abandi benshi bakunze gukorana nabo.
Nyakwigendera Bosco yitabye Imana kuwa 8 Nyakanga azize impanuka y’imodoka yakoreye mu gihugu cy'u Burundi mu mujyi wa Bujumbura hafi na Ambassade ya Amerika, nyuma yaje kujyanwa kwa muganga apfira mu nzira.
Peace and Love ni abasore babiri basubiranyemo na Danny Nanone indirimbo “Ico Imana yifatanirije”. Nyakwigendera Bosco akaba atabarutse iyo ndirimbo itarakorerwa amashusho nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga ko bari bari mu mishinga yo gukora ayo mashusho.
UMVA HANO INDIRIMBO "ICO IMANA YIFATANIRIJE" BASUBIRANYEMO NA DANNY NANONE