Bose Ogulu, akaba ari na
we uhagarariye inyungu z’umuhungu we Burna Boy mu bikorwa bye by’umuziki,
yasangije ababakurikira kuri Instagram amafoto meza y’aba bombi, agaragaza
ibyishimo batewe no kwizihiza isabukuru y’ubukwe bwabo.
Mu butumwa yaherekeje
amafoto, Bose Ogulu yavuze ko umugabo we Samuel Ogulu ari “inshuti ye magara
ndetse akaba na se w’abana udasanzwe.”
Bose Ogulu kandi yakomeje
kugaragaza ko yishimira urugendo rw’imyaka 36 bagiranye, ashimangira umubano
ukomeye umaze igihe hagati ye n’umugabo we.
Samuel na Bose Ogulu ni ababyeyi ba Burna Boy, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu njyana ya Afrobeats.


Ababyeyi ba Burna Boy bizihije imyaka 36 bamaze bashyingiranywe
Burna Boy ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika no ku Isi
