Kuri uyu wa Mbere mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera ni bwo habereye umuhango wo gutanga iyi mpamyabumenyi. Witabiriwe n'abayobozi bakuru muri RDF, abo mu zindi nzego z'umutekano n'iza Leta. Barimo Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umunyamabanga Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate w'abanyeshuri basoje amasomo yabo ndetse abibutsa ko bakwiye gukomeza kurangwa n’indangagaciro.
Yagize ati "Aba bakobwa n’abahungu bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo yabo. Bafite ubumenyi burimo ubusanzwe n’ubwa gisirikare ndetse bashobora guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete.Twizeye ko muzakora inshingano zanyu mu bushishozi. Ubumenyi mwahawe ni intangiriro yo kubaka igisirikare gihamye, kubahiriza inshingano z'ubuyobozi no kurinda abaturage”.
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye aba ba ofisiye ko bafitiwe icyizere n’igihugu cyose ndetse abasaba gukomezanya imbaraga n’intego bateza imbere igihugu.
Ati “Mu gihe muvuye hano, mufitiwe icyizere n’Igihugu cyose. Nk’abasirikare bigishijwe, muzirikane ko mwinjiye mu Isi ihinduka irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibihe. Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibibazo biri hanze aha.Igisirikare gihamye cyubakira ku bigishijwe neza, abatojwe neza kandi bafite ibikoresho bikwiye. Ahazaza ni ahanyu, mukomeze mufite imbaraga n’intego, mukomeze guteza imbere Igihugu”.
Dr Eugene Parfait Ruhirwa wize Ubuvuzi no Kubaga na Sous Lieutenant Christian Izere wize ibijyanye n'Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu nibo bahembwe nk'abanyeshuri bahize abandi.
Aba basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa 2025 bakaba bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri barimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi n'abagera kuri 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize ibijyanye n'Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu.
Kuva mu 2015, Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ryatangiye gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha amashami arimo Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu. Kuva mu 2020, aya mashami yongeweho andi arimo Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima, Amategeko, Ubuforomo n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi.
Aba Ofisiye 81 bahawe Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yitabiriye uyu muhango
Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye aba ba ofisiye ko bafitiwe icyizere n’igihugu cyose