Uyu muhango wo gusoza aya masomo yari amaze ibyumweru 22 abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze wabaye ku wa Gatanu. Wayobowe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Aya masomo yahaye ba ofisiye ubumenyi bw'ingenzi, ubumenyingiro n’ubushobozi bikenewe kugira ngo bitware neza nk’abayobozi b'ingabo n'abakora mu biro mu bibazo by’umutekano bikomeje guhindagurika. Yabafashije kwagura imyumvire no kongera ubushobozi mu miyoborere n'imicungire y'inzego z'umutekano.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye abasoje amasomo ku ntsinzi ikomeye bagezeho, ababwira ko “amasomo mwize yabateguye kuba abayobozi bashoboye, bagira uruhare mu guhanga ibisubizo, bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya, kandi bazana imbaraga nshya n’ibitekerezo bishya mu ngabo.”
Yabasabye gukomeza gukora mu buryo bwihuse, kongera ubushobozi n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo babashe gutsinda umwanzi uwo ari we wese.
Maj Gen Nyakarundi yasabye abasoje amasomo kwitegura kuzahangana n'ibibazo bibategereje. Yagize ati: "Tugomba kubaka Ingabo n’Igihugu twese twifuza kandi kidukwiye, tugomba guharanira kubaka igisirikare gishingiye ku kuri, ku kubazwa inshingano no ku kwitangira igihugu.
Mugomba gutekereza kure kugira ngo mubashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari, no guhangana n’ibibazo by'umutekano bigenda bigaragara hirya no hino."
Yabibukije kandi ko, nubwo basoje amasomo, bafite inshingano ikomeye yo gukomeza guteza imbere impinduka nziza no gukomeza kurangwa n'indangagaciro zo gukunda igihugu, ubunyangamugayo n’ubwitange muri ibi bihe Isi yugarijwe n'ibibazo by'umutekano.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimye abasoje amasomo ku murava, imyitwarire myiza n’ubufatanye bagaragaje mu gihe cy’amasomo y’ibyumweru 22.
Yabasabye gukomeza uwo muco wo gukora cyane, kurangwa n'ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu nshingano zabo zibategereje, kandi bagakomeza umuhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo.
Uyu muhango wo gusoza amasomo witabiriwe n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, abafasha, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe b’abasoje amasomo, abayobozi b’amadini n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba Ofisiye 75 basoje amasomo y’imiyoborere mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama



