Ubushakashatsi bwakorewe abakozi 1,003 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko 80% by'abagize Gen Z bakoze ibi nibura inshuro imwe. Mu bandi bakozi, 68% by'abo mu gisekuru cya Millennials na 58% by'abo muri Gen X na bo babyemeye.
Bimwe mu byo bakora kugira ngo bagaragare nk'abahuze harimo gusunika imbeba ya mudasobwa (mouse) buri kanya, gusiga amadirishya ya mudasobwa afunguye no gutinda gusubiza ubutumwa.
Abenshi bavuga ko babikora kugira ngo birinde kongererwa akazi cyangwa gucibwa urubanza hashingiwe ku buryo bagaragara aho gushingira ku musaruro batanga.
Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko ikibazo kitagarukira kuri Gen Z gusa, kuko 73% by'abayobozi na bo bavuze ko rimwe na rimwe bagaragaza isura y'uko bahuze kurusha uko bimeze mu by'ukuri.
