Abakunzi b'umuziki mu Ntara ya Kayanza bari baje kwihera ijisho iki gitaramo cy'abahanzi biyumvamo impano
N’ubwo kuri uwo munsi wo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, Aaron Tunga atabashije kuhagaragara, uyu mugabo nyuma yo kuba yari umwe mu bakemuramaka bagaragaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III, kuri ubu ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa, bikaba byitezwe ko muri iki Cyumweru agomba kuba yageze i Burundi.
Amir , Nganji Arnaud na Alida( Aba nibo bari bagize akanama nkemurampaka)
Nk’uko amakuru aturuka i Burundi dukesha urubuga rwa Afrifame.bi abivuga, Aaron Tunga yiyongereye muri aka kanama nkemurampaka asimbuye Mudibu utarabashije kuboneka, akazaba afatanya na Alida BARANYIZIGIYE hamwe na NGANJI Arnaud bo banatangiye imirimo yabo kuva kuri uyu wa Gatandatu.
Kimwe nko mu Rwanda, bimwe mu byo aka kanama nkemurampaka gashyize imbere mu gutanga amanota ku bahanzi, ni uburyo umuhanzi yitwara ku rubyiniro, ubutumwa buri mu ndirimbo n’uburyo abafana bakiriye indirimbo.
Aba nibo bahanzi 10 babashije guhatanira imyanya ibiri ya mbere mu Ntara ya Kayanza
Abagera kuri 42 nibo bari biyandikishije mu Ntara ya Kayanza gusa 10 nibo baje kwemererwa kwitabira iri rushanwa haza gutoranywamo babiri ba mbere bahize abandi aribo GIRUKWISHAKA Boniface hamwe na IRAKOZE Bruce, aba bombi akaba aribo bazakomeza mu Cyiciro kizakurikira.
Aba basore babiri nibo bahize abandi. Bruce(i bumoso) nyuma yo gukomeza ari uwa kabiri ibyishimo byaramurenze araturika ararira
Tubibutse ko ari ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa itegurwa mu Burundi aho ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanywe na Raly Joe, umwaka ushize ryegukanwa na Matabaro Patient. Umuhanzi Big Farious niwe ambasaderi w’iri rushanwa kuri iyi nshuro, aho azagenda azengurukana mu Ntara zitandukanye n’iri rushanwa asusurutsa abantu ari kumwe na Sat B na Matabaro Patient.
Andi mafoto y'umunsi wa mbere wo gutangiza Primusic
Big Farious yari amaze iminsi ku mugabane w'u Burayi ariko ubu nawe yamaze kugera i Burundi, nyuma yo gusinyana na Primusic gukorana nka ambasaderi wayo
Sat B ukunzwe cyane i Burundi nawe yari yabukereye. Ni umwe mu bahanzi bazakomeza kugenda basusurutsa ibi bitaramo
Yoya na Sat B mu ndirimbo yabo 'Arabesha'
Patient Matabaro(Wanegukanye iri rushanwa umwaka ushize) ku rubyiniro hamwe n'itsinda rye ry'ababyinnyi rizwi ku izina rya Best crew
Bamwe mu bayobozi ba Primusic
Iki kimodoka nicyo kiba gitwaye urubyiniro(stage) ya rutura ibi bitaramo biberaho
Abafana bakurikiranye igitaramo
Icupa rinini rya Primus ari nayo itegura aya marushanwa binyuze mu ruganda rwa Brarundi
Abashinzwe umutekano nabo baba bakurikiraniye hafi uko umutekano uhagaze
Abanyonzi nabo bari bahagaritse imirimo yabo baza gukurikirana iki gitaramo
Nizeyimana Selemani