Aaron Ramsey akomeje kugerekwaho urupfu rw'ibyamamare, gutsinda igitego kwe ngo byaba bitera umwaku

Imikino - 12/08/2014 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Aaron Ramsey akomeje kugerekwaho urupfu rw'ibyamamare, gutsinda igitego kwe ngo byaba bitera umwaku

Mu Rwanda, muri Afrika, mu Bwongereza no ku isi yose, abantu batari bacye bamaze gufata nk’ukuri ibivugwa ko umukinnyi Aaron Ramsey atera umwaku igihe yatsinze igitego kuburyo iyo yatsinze hapfa umuntu w’icyamamare ku isi, ibi bamwe bakabifata nk’ukuri ariko abandi bakabifata nk’ibiba byahuriranye.

Aaron James Ramsey ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka hafi 24 y’amavuko, akaba akinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza. Uretse kuba yarabaye icyamamare nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, icyatumwe amenyekana cyane kurushaho ni ibikomeje kumuvugwaho ko yaba atera umwaku kuburyo iyo yatsinze igitego abantu batangira kwibaza umuntu waba agiye gupfa uwo munsi cyangwa mu masaha macye ari imbere.

Aaron Ramsey akomeje gushinjwa urupfu rw'ibyamamare

Aaron Ramsey akomeje gushinjwa urupfu rw'ibyamamare

Benshi mu byamamare byagiye bipfa mu myaka micye ishize ubwo uyu mukinnyi yakinaga muri Arsenal, hari abagiye bapfa uyu mukinnyi yaraye atsinze igitego cyangwa se amaze umunsi umwe cyangwa ibiri atsinze, abantu bagakomeza kubiheraho bashimangira ko igitego cye gitera umwaku kuburyo iyo atsinze hahita hapfa umuntu w’icyamamare. Ibi kandi byongeye kuvugwa cyane ku isi kuri uyu wa kabiri, nyuma y’urupfu rw’icyamamare mu mafilime Robin Williams wapfuye kuri uyu wa mbere.

Aaron

Dore bamwe mu byamamare byavuzwe ko batewe umwaku na Aaron Ramsey:

-Ku itariki ya mbere Gicurasi 2011, ubwo Arsenal yakinaga n’ikipe ya Manchester United Aaron Ramsey yatsinzemo igitego maze ku munsi wakurikiyeho umugabo wabaye icyamamare cyane ubwo yafatwaga nk’ikihebe cya mbere ku isi ahita apfa. Uwo ntawundi ni Ossama Bin Laden.

Bin laden

-Ku itariki ya 2 Ukwakira 2011, uyu mukinnyi Aaron Ramsey yatsinze igitego ubwo ikipe ye yakinaga na Tottenham, abantu bemera ko atera umwaku batangira kwibaza icyamamare kigiye gupfa maze nyuma y’iminsi itatu Steve Jobs ahita apfa. Uyu akaba yari umushoramari w’umuherwe ukomeye ku isi wagize uruhare mu kuremwa no gutera imbere kw’ikoranabuhanga rya za mudasobwa.

Steve

-Tariki 19 Ukwakira 2011, ubwo Arsenal yakinaga n’ikipe ya Olympique de Marseille, uyu mukinnyi Aaron Ramsey yaje gutsinda igitego maze bucyeye bwaho uwahoze ari perezida wa Libya; icyamamare Mouamar Kadhafi ahita apfa, maze abahamyaga ko uyu musore yaba atera umwaka barushaho kwiyongera.

kadhafi

-Tariki ya 11 Gashyantare 2012, mu mukino wahuje Arsenal na Sunderland uyu musore agatsindamo igitego, icyamamare muri muzika Whitney Houston yapfuye kuri uwo munsi nimugoroba maze abantu batandukanye ku isi babishyira kuri uyu mukinnyi.

Houston

-Tariki ya 30 Ugushyingo 2013, Aaron Ramsey yatsinze igitego mu mukino wabahuje na Cardiff City maze uwo munsi icyamamare mu gukina filime Paul Walker nawe apfa kuri uwo munsi, uyu akaba yaravuzweho byinshi cyane nyuma y’urupfu rwe rwatunguranye.

Paul Walker

-Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2014, umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Manchester City, mu bitego 3 Arsenal yabashije gutsinda harimo n’icy’uyu musore Aaron Ramsey maze nyuma y’amasaha macye icyamamare mu mafilime Robin Williams ahita apfa nyuma y’amasaha macye, akaba yaratabarutse kuri uyu wa mbere ku myaka ye 63.

 ROBIN

Kugeza ubu ibi byatumye uyu mukinnyi Aarson Ramsey yongera kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byinshi byo ku isi yose, aho abatari bacye bakomeje guhamya ko atera umwaku ndetse ko gutsinda igitego kwe bidahesha isi umutuzo kuko atsinda hagatangira kwibazwa icyamamare kigiye gupfa.

Ese koko uyu mukinnyi yaba atera umwaku cyangwa ni uko bihurirana? Ubundi se umuntu ashobora gutera undi umwaku? Wowe ubyumva ute? 

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...