Mu kiganiro yagiranye na The Hollywood Reporter, Rocky yabajijwe uko byagenze nyuma y’uko atangaje ko Rihanna ari gukora umuziki mushya. Mu gusubiza, yagize ati: “Byari ibibazo bikomeye cyane.” Yongeyeho aseka ati: “Yego, sinari nkwiye kubikora.”
Abajijwe niba hari ikindi yashakaga gusobanura ku muziki mushya wa Rihanna, Rocky yasubije ko agiye kwirinda kwivanga mu by’umukunzi we, agira ati: “Oya, ngiye kwita ku byanjye.”
Ibi byatangiriye muri Kanama 2026, ubwo A$AP Rocky yari yitabiriye ikiganiro The Jason Lee Show, akavuga ko ibihuha bivuga ko urukundo rwe na Rihanna ndetse n’umuryango wabo ari byo bituma uyu muhanzikazi atarasohora album nshya atari ukuri.
Yagize ati: “Oya, ubu ari muri studio. Yego, ndabivuze. Mbabarira, mukunzi wanjye.”
Yakomeje agira ati: “Arakora, ari gutegura ibintu byiza,” ariko nyuma asa n’uwamenye ko ashobora kuba avuze ibitari bikwiye gutangazwa, maze yongeraho ko ashobora kuzabizira.
Rihanna amaze imyaka icumi adasohora album yuzuye, kuko iya nyuma yise ANTI yayishyize hanze mu 2016. Nubwo mu 2025 yasohoye indirimbo Friend of Mine, iri kuri alubumu y’indirimbo zifashishijwe muri filime The Smurfs, kugeza ubu nta tangazo ryemeza igihe album ye ya cyenda izasohokera.
Mu gihe abakunzi be bakomeje kwibaza igihe azasubirira ku isoko ry’umuziki, A$AP Rocky asa n’uwiyemeje kutazongera gutangaza amakuru yerekeye imishinga ye atarayashyira hanze ubwe, kugira ngo yirinde kongera kugirana ibibazo na we mu rugo.

A$AP Rocky yishyize mu mazi abira nyuma yo gutangaza iby’umuziki wa Rihanna
