Mu kiganiro na magazine
ya Dazed&Confused, Rocky yagize ati:"Nzahora iteka nibutsa abana
banjye kutigera na rimwe batakaza icyizere cyo kurotora inzozi zabo, n’iyo baba bakuze
zitaragerwaho nta kigomba kubahagarika ku gukomeza guhatana ngo zigerweho."
Agaruka ku cyizere yifitiye cyo kuzavamo umubyeyi mwiza
no kugira abana b’abahanga, ati:"Ndizera ko nzarera abana b’abahanga batagira
ivangura muribo, ariko sinshaka kuvuga b’abamalayika gusa mu kuri ndifuza abana
beza bafite ababyeyi beza."
Rihanna na Rocky batangaje ko bitegura kwakira imfura
yabo mu ntangiriro za Mutarama 2022, ubwo basangizaga isi amafoto yabo bombi
arimo n’agaragaraza ubwambure bw’inda yose ya Rihanna.
Kuva icyo gihe kwerekana inda mu myambarire itandukanye
Rihanna yaserukanaga ahantu hatandukanye, nko muri Milan Fashion Week, Paris
Fashion Week n’ahandi yabigize umuco akenshi kandi yabaga aherecyejwe na Rocky.
Muri iki kiganiro kandi A$AP Rocky yagarutse kuri Rihanna, ati:"Ntecyereza ko ari ibintu byaremewe kuba, ko njye nawe duhuza muri byose.
Ntababeshye bwo mbere y’uko tugira aho tujyana, bidusaba imbaraga nyinshi ngo
tubashe kujyanisha. Dufata umwanya munini wo kureba ibyo twambara, rimwe tuba twambaye
ibimeze kimwe cyane iyo hari ibyo naguze akabyishimira, mba mbizi ko aza kubyiba
ariko akaza kubigarura."
A$ap Rocky yemeje ko ari mu rukundo na Rihanna muri Gicurasi
2021 ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cya GQ, nyuma y’iminsi itari micye
havugwa amakuru y’uko aba bombi bari mu rukundo. Muri iki kiganiro yise Rihanna
urukundo rw’ubuzima bwe.
A$AP asanga yararemewe kubana na Rihanna
Kwerekana inda mu gutwita kwa Rihanna byari nk'umuco
