Aya makuru yatangajwe na A$AP Rocky, umukunzi wa Rihanna, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya BET mu kiganiro cyitwa The Jason Lee Show. Yavuze ko Rihanna ubu ari muri studio akora ku mishinga mishya y’umuziki.
Mu magambo ye, A$AP Rocky yagize ati: “Ari muri studio ubu. Ari gukora ibintu bishya.” Yongeyeho mu buryo bwo gusetsa ko ashobora kuzagira ikibazo kubera gutangaza ayo makuru mbere y’igihe.
Rihanna amaze hafi imyaka icumi adashyira hanze album nshya. Album ye ya nyuma yise “Anti” yasohotse mu mwaka wa 2016, kuva icyo gihe akaba yaribanze cyane ku bikorwa bye by’ubucuruzi birimo ikirango cy’ubwiza cya Fenty Beauty ndetse n’imyambaro y’imbere ya Savage X Fenty.
Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, Rihanna yanibanze ku muryango we aho we na A$AP Rocky bamaze kubyarana abana batatu.
Mu myaka ishize, Rihanna yagiye asohora indirimbo nke ziganjemo izakorewe amafilime, harimo indirimbo “Lift Me Up” yo muri filime Black Panther: Wakanda Forever yasohotse mu 2022.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Harper’s Bazaar mu 2025, Rihanna yavuze ko amaze igihe ashaka ijwi rishya ry’umuziki we kandi ko ashaka ko album ye itaha izaba ifite umwihariko, itandukanye n’ibyo abantu bamumenyereyeho.
Abakunzi be bakomeje gutegerezanya amatsiko igihe azasohorera iyo album nshya, nyuma y’imyaka myinshi bategereje ibikorwa bye bishya.

Album ya cyenda ya Rihanna yari itegerejwe cyane n’abakunzi be ishobora gusohoka vuba kurusha uko babitekerezaga, nyuma y’uko umugabo we yemeje ko yasubiye muri studio gukora umuziki mushya.
