A$AP Rocky yahishuye ko nyina ari we wamushishikarije gukundana na Rihanna

Imyidagaduro - 16/01/2026 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

A$AP Rocky yahishuye ko nyina ari we wamushishikarije gukundana na Rihanna

Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky yatangaje ko nyina, Renee Black, yamugiriye inama yo gukundana na Rihanna kera cyane mbere y’uko baba abakunzi ndetse bakabyarana.

Mu kiganiro yagiranye n’ikiganiro cya The New York Times Popcast, Rocky yavuze ko nyina yajyaga amubwira ati: “Nzi ko ukunda umukobwa uri kumwe na we ubu — sinavuga amazina — ariko njye ndifuza kukubona uri kumwe na RiRi.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe yamusubizaga ati: “Mama, kuki uhora ubivuga? Uwo mukobwa nta n'ubwo ankunda uko wabitekereza.”

A$AP Rocky yavuze ko nyuma yaje gusanga koko nyina yari afite ukuri, agira ati: “Ababyeyi baba babizi neza.” Yongeyeho ko ashima Imana kuba Rihanna yaraje mu buzima bwe muri icyo gihe, kuko mbere yaho yumvaga atari yiteguye umubano nk’uwo, ndetse n’uko na Rihanna ubwe atari yiteguye.

Rocky w’imyaka 37 na Rihanna bangana, bari inshuti z’igihe kirekire hafi imyaka icumi mbere yo gufata icyemezo cyo gushakana mu 2020. Nubwo bimeze bityo, Rocky yavuze ko Rihanna yamye amwiyumvamo cyane, avuga ko “yamye ari uwe mu mutima” ndetse ko yamye amukunda.

Yagize ati: “Twahuriraga ku bitekerezo byinshi. Twavutse umwaka umwe. Papa wanjye akomoka mu gihugu cye. Iyo ngiyeyo mbona impande zombi z’umuryango wanjye. Hari byinshi duhuriyeho ku buryo bidusekeje cyane.”

Uyu muryango umaze kubyarana abana batatu: RZA Athelston w’imyaka 3, Riot Rose w’imyaka 2, ndetse n’umukobwa w’amezi ane witwa Rocki Irish. Icyakora, bisa n’aho batazagarukira aho, kuko Rihanna aherutse gutanga amarenga ko yiteguye kongera kwagura umuryango.

Mu minsi mike ishize, Rihanna yagaragaye atanga igitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Montana Brown, wamenyekanye muri Love Island, wari wibajije niba mu 2026 azahitamo kwiyitaho akagaragara neza cyangwa kwinjira mu rugendo rwo gusama inda. Mu gusubiza, Rihanna yagize ati: “Ese koko sinari nibeshya? Noneho ndabyemeye rwose.

Aya magambo yakomeje gukurura amarangamutima n’ibitekerezo byinshi by’abakunzi babo, bamwe babyumva nk’ikimenyetso cy’uko umwana wa kane ashobora kuba ari mu nzira.

Rocky ati: “Mama yajyaga ambwira amagambo nk’aya ati: ‘Nzi ko ukunda uyu mukobwa uri kumwe na we ubu’ — sinkwiriye kuvuga amazina — ‘ariko njye nshaka ko waba uri kumwe na RiRi.’”

Rocky na Rihanna batangiye gukundana byeruye mu mwaka w 2020

Uyu muryango ufite abana batatu: RZA Athelston ufite imyaka 3, Riot Rose ufite imyaka 2, ndetse n’umukobwa w’amezi 4 witwa Rocki Irish

A$AP Rocky yavuze ko nyina, Renee Black, yamugiriye inama yo gukundana na Rihanna kera cyane, mbere y’uko baba abakunzi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...