Aaliyah the Champ agiye gushyira hanze umuzingo wa mbere mu gikorwa kizabera mu Budage

Imyidagaduro - 19/06/2026 12:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Aaliyah the Champ agiye gushyira hanze umuzingo wa mbere mu gikorwa kizabera mu Budage

Mugikari Ent ni inzu yigenga itunganya umuziki kandi ifasha abahanzi batandukanye, ikaba yarashinzwe n’abanyarwanda, igamije gutunganya no kumenyekanisha umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Inzu itunganya umuziki ya Mugikari Ent igiye gushyira hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo z’umuhanzi Aaliyah the Champ, mu gikorwa gikomeye kizabera mu Budage, kikaba kigamije kurushaho guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu muziki.

Mugikari Ent ni inzu yigenga ifasha abahanzi mu gutunganya no kumenyekanisha umuziki. Iyi nzu ifite ibikorwa byayo mu Rwanda no mu Budage, aho igamije guhuza impano z’abahanzi n’abatunganya umuziki bo mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane Afurika n’Uburayi.

Izina “Mugikari” rikomoka ku muco nyarwanda wa kera, aho “mugikari” habaga ari ahantu abantu bahuriraga, bagasabana, bagasangira, bakaganira ndetse bakanidagadura mu muziki. Uyu muco ni wo shingiro ry’icyerekezo cy’iyi nzu, aho igamije guhuza abahanzi mu mwuka w’ubufatanye n’irema ry’ibihangano bishya.

Nubwo ibikorwa byinshi bya Mugikari Ent bikorerwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubudage, cyane cyane mu ntara ya North Rhine-Westphalia, iyi nzu ikomeje no kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki mu Rwanda.

Mu Rwanda, ikorana n’abahanzi batandukanye barimo Gustave Fuel, bagafashwa mu gutunganya no guteza imbere imishinga yabo y’umuziki. Ibi bituma Mugikari Ent iba ikiraro gihuza impano zo mu Rwanda n’amahirwe ari ku isoko mpuzamahanga.

Umuzingo mushya wa Aaliyah the Champ watunganijwe ku bufatanye n’itsinda ry’abatunganya umuziki bo muri Nigeria, aba bakaba bagize itsinda rigari rya Mugikari Ent. Uyu mushinga ugaragaza imiterere mpuzamahanga, uhuza imico itandukanye ndetse n’ubuhanga buturuka mu bice bitandukanye by’isi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, Mugikari Ent iteganya kumurika ku mugaragaro uyu muzingo mu gace ka Bochum mu Budage, ahazwi nka Zwanzik.

Iki gikorwa kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Aaliyah the Champ uzaririmba live afatanyije na Keesha, Machi ndetse na saxophonist Adino Binondo. Dj Adjo ni we uzaba ashinzwe gucuranga imiziki (DJ), mu gihe ibiryo bizatangwa na Afroflame Düsseldorf.

Mugikari Ent iyobowe na Jörg Galilee Uwimana, wize ibijyanye n'ubuhanga mu gutunganya ibyo mu gisata cy'amajwi n'amashusho akaba afite impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza muri Media Engineering,

Ubuhanga bwe bufasha mugokora akazi ka buri munsi ka Mugikari harimwo gufata amajwi, kugena uburyo amajwi agenda no gutunganya umuziki. Ibyo byose bifasha inzu itunganya umuziki kuba mu gice cyo kurema ibishya n'uburyo ibihangano bishyirwa hanze kuva ku gitekerezo kugeza ku mushinga wa nyuma.

Mugikari Ent igiye gushyira hanze umuzingo wa mbere wa Aaliyah the Champ 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...