Ibi yabivuze mu gihe hakomeje impaka hagati y’umushoramari Frank Gashumba n’abapasiteri batandukanye, nyuma y’uko Gashumba anenze ibyo yise abapasiteri b’ibinyoma bakora ibitangaza by’ibinyoma.
Kuva izi mpaka zatangira, bamwe mu bayobozi b’amadini bagiye bagaragaza uko babona ibyo Gashumba avuga, barimo Pasiteri Robert Kayanja, umugore we n’umuhungu we, bagiye bagaragara mu basubije cyane ibyo banengwa.
Gusa A Pass yibajije impamvu kutumvikana hagati y’abayobozi b’amadini n’ababanenga bigomba kuvamo guhangana, kandi itorero rikwiye kuba ahantu abantu bahurira bakahakura ubuyobozi n’ubwumvikane.
Mu kiganiro yagiranye n’umuhanzi Elijah Kitaka kuri TikTok Live, A Pass yavuze ko hari abantu bajya mu rusengero bagacira abandi imanza, bakabacira urubanza rushingiye ku myizerere yabo cyangwa ku makosa bakoze.
Yagize ati: “Barakureba bagaca urubanza rushingiye ku isura yawe. Abantu bo mu rusengero bacira benshi imanza, bagatunga agatoki umuntu kubera amakosa ye cyangwa ibyo akora binyuranyije n’imyizerere yabo.
Barakurwanya kandi bakagusuzugura. Kuki abantu bo mu rusengero bashyira igitutu kinini ku batari mu rusengero, bigatuma barwanga, hanyuma bakabita abana ba Satani?”
A Pass yavuze ko gufata abantu muri ubwo buryo bishobora gutuma barakarira itorero aho kurushaho kurishakiramo ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka.
Ibyo yatangaje bije mu gihe impaka ku bapasteri bashinjwa gukora ibitangaza by’ibinyoma zikomeje kuvugisha benshi, barimo abayobozi b’amadini, ibyamamare n’abandi bantu bazwi mu ruhando rwa rubanda.
Muri icyo kiganiro kandi, Elijah Kitaka na we yanenze imyitwarire y’abo abona ko ari abapasiteri bashaka gutegeka abandi uko bagomba kubaho, nyamara na bo ubwabo ntibubahirize amahame basaba abandi gukurikiza.

A Pass yibajije impamvu abapasiteri barwanya ababanenga ku bitangaza by’ibinyoma
