A Pass yavuze ko hari Abanya-Uganda bakunze gusuzugura abahanzi babo, bakabagereranya n'abo mu bindi bihugu byo mu karere, ariko bagashingira cyane ku mafaranga binjiza aho kureba ubuhanga bafite mu muziki.
Yagaragaje ko ibigomba kwitabwaho mu kugereranya abahanzi ari ubuhanga mu kwandika indirimbo, kuririmba, guhanga udushya, gukoresha amajwi atandukanye no guhuza injyana zinyuranye.
Mu magambo ye, A Pass yavuze ko abantu bakwiye kureka gufata umuziki nk'irushanwa rishingiye ku bukungu, ahubwo bakareba n'ubushobozi bw'abahanzi mu byo bakora.
Uyu muhanzi kandi yagize icyo avuga ku bamugereranya na Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, avuga ko batandukanye cyane mu buryo bakoramo umuziki.
Yagize ati: “Ntabwo ndi hano ngo nigereranye na Diamond Platnumz. Sinabikora kuko twese dutandukanye, ariko ku rwego rw'ubuhanga bwo gukora umuziki, turatandukanye cyane.”
A Pass yakomeje avuga ko Diamond Platnumz atagera ku rwego rwe mu bijyanye n'ubuhanga mu guhanga umuziki, akoresha imvugo igereranya amarushanwa yo mu mupira w'amaguru.
Ati: “Diamond ntabwo ari mu cyiciro cyanjye. We arimo gukina umukino wo gucenga mu mupira, jye ndi muri Champions League niba tuvuga ku buhanga.”
Yasobanuye ko ibyo avuga abishingira ku bushobozi bwo kwandika indirimbo, gukoresha amajwi atandukanye, guhuza injyana no kugerageza uburyo bushya bwo gukora umuziki.
Ibi A Pass abitangaje mu gihe Diamond Platnumz akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika y'Iburasirazuba, aho ibikorwa bye byamamaye no hanze y'uyu mugabane.

A Pass yavuze ko Diamond Platnumz atagera ku rwego rwe mu buhanga bwo gukora umuziki
