Amashusho ya’ Ntujya unkinisha’ iri mu njyana ya Zouk asohotse nyuma y’igihe kigera kukwezi uyu muhanzi ashyize hanze amajwi yayo. Hari hashize amezi agera kuri 8, Bruce Melodie adakora indirimbo y’amashusho. Iyo yaherukaga gushyira hanze ikaba ari ‘Ntujy’uhinduka’ yakoze akibarizwa muri Super Level mbere y’uko batandukana muri Mutarama 2015.
Amashusho yayakoreye ku mucanga
Mu mashusho y'iyi ndirimbo,uyu niwe mukobwa Bruce Meloie aba abwira ko atamukinisha
Witegereje amashusho ya ‘Ntujya unkinisha ‘ ubona ko uyu muhanzi yagerageje gushyiramo imbaraga ze zose kugira ngo iyi ndirimbo ize ifite ireme ndetse kuburyo yakwishimirwa n'abakunzi ba muzika ye ndetse n'aba muzika nyarwanda muri rusange. Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 ndetse akaba yifitiye icyizere ryo kuryegukana nkuko aheruka kubitangaza.
Reba hano amashusho y’indirimbo’Ntujya unkinisha’ ya Bruce Melodie