90% by’abafana ba King James barifuza ko ashyira igitaramo cye muri Stade Amahoro

Imyidagaduro - 08/05/2026 4:35 AM
Share:

Umwanditsi:

90% by’abafana ba King James barifuza ko ashyira igitaramo cye muri Stade Amahoro

Nyuma yo kubona impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, InyaRwanda yabajije abarenga miliyoni bayikurikira ku mbuga nkoranyambaga zayo zose hanyuma 90% by’abasubije bagaragaza ko bifuza ko King James yakorera igitaramo cye mu Amahoro Stadium.

Impaka n’ibitekerezo byinshi bikomeje gufata intera ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amatike y’igitaramo cya King James yamaze gushira ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa, ibintu byatumye benshi bavuga ko BK Arena yamaze kuba nto cyane imbere y’ubwinshi bw’abakunzi b’uyu muhanzi.

Iki gitaramo cyiswe “20 Years of King James Live at BK Arena" kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 20 uyu muhanzi amaze mu muziki nyarwanda, kikaba giteganyijwe tariki ya 01 Kanama 2026 muri BK Arena.

Amakuru avuga ko amatike yari yashyizwe hanze ari ibihumbi 11, yose akaba yaramaze gusbira. Gusa uburyo amatike yashize vuba cyane bwaratunguranye, cyane ko hari umubare munini w’abari batarabona amatike ariko bagifite ubushake bwo kwitabira iki gitaramo.

Nyuma yo kubona izi mpaka zafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga, InyaRwanda yabajije abarenga miliyoni bayikurikira ku mbuga zayo zose kugira ngo hamenyekane icyo abafana batekereza ku hazabera iki gitaramo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu barenga 600, hagamijwe kumenya icyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ababuze amatike gikemuke, abantu benshi bashoboka bazataramane na King James bakunda wamamaye mu ndirimbo “Naratomboye”, “Buhoro Buhoro”, “Ndakwizera”, “Ganyobwe”, “Icyangombwa” na “Ndagukumbuye”, n’izindi.

Ibyifuzo by'abafana ba King James ku ibazwa ryakozwe na InyaRwanda:

90% by’ababajijwe basabye ko igitaramo cyakwimurirwa muri Amahoro Stadium. Aba bavuga ko BK Arena itabasha kwakira imbaga y’abakunzi ba King James, kandi ko Stade Amahoro ari yo yonyine ishobora kwakira abantu benshi bashaka kwitabira iki gitaramo.

4% batanze igitekerezo cy’uko King James yakora ibitaramo bibiri (Double Show) muri BK Arena kugira ngo abatarabonye amatike ku munsi wa mbere babashe kubona andi ku munsi wa kabiri.

4% bavuga ko igitaramo kigomba kuguma muri BK Arena kubera uburyo hakorerwa ibitaramo byo ku rwego rwo hejuru, ubwiza bw’inyubako ndetse n’amajwi yayo.

2% by’ababajijwe bo ntacyo batangaje kuri iki kibazo.

Benshi mu bafana bagaragaje ko batishimiye kuba amatike yarashize hakiri kare kandi hari abantu benshi bari batarabona uburyo bwo kuyagura.

Umwe mu basubije ikibazo cyabajijwe na InyaRwanda yagize ati: “Ubundi ibintu biroroshye, King James nafate amatike yagurishije ayagire VIP ubundi ayandi ayashyire kuri 3,000Frw twese tujyeyo.”

Undi nawe yavuze asa n’utebya ati: “Nakirekere muri BK Arena, muri Stade Amahoro azahakorera ubukwe.”

Abasesengura imyidagaduro bavuga ko ibi byose bigaragaza urwego “brand” ya King James igezeho muri iki gihe. Bemeza ko ari umwe mu bahanzi bake cyane bashobora kuzuza Amahoro Stadium badakeneye gutumira ibyamamare byo hanze y’u Rwanda kugira ngo abantu baze ari benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira 'Hashtag' nka #KingJamesToAmahoro, aho abafana benshi bavuga ko badashaka kuzisanga basigaye inyuma y’amarembo ya BK Arena kandi bafite amafaranga yo kugura amatike.

Mu gihe igitaramo kitaraba, benshi bakomeje kwibaza niba King James n’abategura iki gitaramo bazumva ubusabe bw’abafana bakakimurira muri Stade Amahoro, cyangwa niba bazaguma kuri gahunda yo kugikorera muri BK Arena nk’uko byari biteganyijwe.

Gusa ikigaragara ni uko uru rukundo abafana bagaragariza King James rukomeje kwerekana ko imyaka 20 amaze mu muziki yayibyaje umusaruro ukomeye ndetse ko agifite igikundiro gikomeye mu Banyarwanda.

Amakuru InyaRwanda yabonye yizewe avuga ko kuva ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, abategura iki gitaramo cya King James bari mu nama irebera hamwe uburyo iki kibazo cyakemuka.

Mu byari biri ku meza harimo guhindura imiterere ya ‘stage’ kugira ngo haboneke indi myanya y’inyongera, cyangwa se kuba King James yakora ibitaramo bibiri bikurikirana tariki 1 na tariki 2 Kanama 2026.

N’ubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa, amakuru ahari ni uko hari ubushake bwo gushaka uburyo abafana benshi bashoboka bazabona uko bitabira iki gitaramo.

Hari n’amakuru avuga ko King James ashobora kuzakora ‘Live Recording’ ndetse igitaramo cye kigatambuka ku mbuga nkoranyambaga abafana bakabasha kukireba ariko bishyuye ‘Online’.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yaguraga hagati ya 15.000 Frw na 60.000 Frw muri VIP, mu gihe ameza yo imbere yaguraga miliyoni 2 Frw naho ‘Suites’ zikagura miliyoni 3,5 Frw.

King James yanditse amateka mu muziki nyarwanda

Amatike y'igitaramo cya King James yaraguzwe arashira mu minsi itatu gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...