Iki giterane cyatangiye ku wa 20 Kamena 2025, gisozwa ku wa 28 Kamena 2025, kibera kuri Nyamata SDA Church mu Karere ka Bugesera. Ku wa 22 Kamena, habaye siporo rusange yitabiriwe n’abantu benshi.
Mahoro Isaac yataramanye n'abaramyi n'amatsinda arimo: Inyenyeri Group (Mahembe SDA), Abatwaramucyo (Kacyiru), Jaspers Singers (Nyamata), Abungeri (Nyamata), Ububyutse (Nyamata), Esperance (Nyamata), Adonai (Apace), Mwizerwa Jacques na Sister Yvonne.
Mahoro Isaac uzwi mu ndirimbo "Igisubizo", "Isezerano", "Ibihishwe" n'izindi, yavuze ko yanyuzwe cyane n'umusaruro w'igiterane "Nawe Birakureba" cyabaye mu gihe cy'iminsi icyenda. Ati: "Numva nyuzwe n'uko igitaramo kirangiye kuko umusaruro wabonetse ku rwego rwo hejuru.
Ni igiterane cyavuriwemo abantu 201, barimo abafite ikibazo cy'amaso n'abari bakeneye lunette, kandi ikindi kiyongeraho twahinduye abantu mu myumvire ku bijyanye no kwizigamira. Twigishije abantu kwizigamira, tubigisha uko bashobora gufata inguzanyo, uko bakwihangira imirimo, ndetse tunababwira ijambo ry'Imana. "
Ku munsi wo gusoza iki giterane, habatijwe abantu 65. Mahoro ati "Murumva ko ni umusaruro mwiza kandi wagezweho". Ni igiterane cyasojwe n'igitaramo cy'agahebuzo kirimo indirimbo z'amakorali atandukanye n'iz'abahanzi bakunzwe mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, ndetse hanatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 batishoboye.
Ati: "Ni igikorwa dusanzwe dukora buri mwaka aho dutanga mituweli, 50% ajya mu murenge dutuyemo wa Nyamata, 50% agasigara mu Itorero, bya bindi tuvuga ngo ijya kurisha ihera mu rugo, ariko kandi babikora gutya kugira ngo "benedata tudasangiye kwizera babone ibyiza bikomoka ku bana b'Imana."
Yavuze ko agiye kwicarana n’itsinda rimufasha mu muziki (Management Team) rigizwe n'imiryango 10 yiyemeje kumushyigikira, kugira ngo bategure gahunda y’imyaka itanu iri imbere. Mu byihutirwa harimo kubakira inzu umuntu utishoboye, bikazakorwa ku bufatanye n’itorero, umurenge cyangwa akarere. Yunzemo ati: "Ariko ibikorwa byo gutanga mituweli ni gahunda izahoraho kugera Yesu agarutse".
Uwera Marie Aimée, ‘Coordinator’ wa Mahoro Isaac, yavuze ko yishimira ko babashije kwesa imihigo bari biyemeje kuzageraho mu myaka 3. Ati "Twayesheje ndetse turanarenza kuko twateganyaga ko abantu bari bubatizwe 'ari bake', twatunguwe no kuba babaye benshi, abivuza bakaba benshi ndetse hakaboneka n'ubushobozi bwo kubasha kubavuza no kubaha ayo marineti akenewe no gutanga mituweli. "
Ati: "Ni ibikorwa twishimira cyane byabashije gutuma abaturage bo muri Nyamata bemera ko Imana ihari". Yavuze ko gufasha abatishoboye bakabaha ubufasha bw'ubuvuzi ku buntu byahamirije abahawe ubwo bufasha ko Imana ihari kandi ikoresha abantu. Ku mishinga iri imbere yagize ati: "Tubahishiye byinshi yaba abo muri Bugesera no hanze ya Bugesera."
Ntirushwa Peter nawę ubarizwa muri Management team ya Mahoro Isaac, akaba ari nawe wari uhagarariye Niyomwungeri Pierre - Manager wa Mahoro Isaac, yavuze ku buremere bw'iki gitaramo ati; "Iki gitaramo kiraremereye ndetse cyatwaye n'ubushobozi bwinshi ariko byose kubera Imana byagiye bishoboka".
Uyu mugabo yanyuzwe n'imigendekere yacyo ndetse ateguza ibitangaza mu myaka itanu iri imbere. Yagize ati "Tugitegura ntabwo twumvaga ko kizagera kuri uru rwego, ...turateganya ko ubutaha bizarushaho bikarenga iby'imyaka itatu ishize."
Yavuze imyaka itanu iri mbere yo gukomeza gukorana na Mahoro Isaac, bayiteganyamo gukora indirimbo nshya nyinshi z'amajwi n'amashusho nk'uko babikoze mu myaka itatu ishize. Barateganya kandi ibikorwa by'amavuna n'ibikorwa by'urukundo binyuranye. Avuga ko bizahamiriza abantu ko ku Isi hakiriho abantu bakorera Imana kandi bayigarukire.
Mahoro Isaac aherutse kubwira inyaRwanda ko "Impamvu nacyise ‘Nawe birakureba’, ni uko ibikorwa bikorwamo bireba buri muntu wese". Yavuze ko ibyo bikorwa harimo gutanga amasomo ku kwihangira imirimo, ubuzima, umuryango, byose bifite akamaro mu buzima busanzwe.” Ibi byose bigendanye n’Icyanditswe, kiri muri Yakobo 1:27: “Idini ritunganye… ni ugusura impfubyi n’abapfakazi…”
Mahoro Isaac yatangiye umuziki mu 2006, atangira kuririmba ari mu itsinda Three Light Angels. Nyuma y’igihe yari yaracecetse, yagarutse mu 2024 afite imbaraga nshya n’itsinda rimushyigikira. Yashyize hanze album ya mbere “Igisubizo” mu 2013, akomeza gukora indirimbo zisaga 50. Avuga ko yifuza gukora umuziki ufite ireme, wubaka umutima n’umubiri.
Mu bashyigikira umuziki we mu buryo bufatika harimo abaturuka mu Rwanda no hanze yarwo nka Australia, Canada, Amerika na Europe. Mu bikorwa by’urukundo aherutse gukora harimo gutanga mituweli ku miryango 200 no kugabira inka umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikorwa bishimangira ko Mahoro Isaac ataririmba gusa, ahubwo anakorera Imana mu bikorwa bifatika.
Mahoro Isaac amaze imyaka 19 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Mahoro Isaac yatanze mituweli 100 ku bantu batishoboye bo muri Bugesera
Umugore wa Mahoro Isaac ari mu baterankunga be b'imbere mu bikorwa bye by'umuziki
Mahoro Isaac yanyuzwe cyane n'umusaruro w'igiterane yise "Nawe Birakureba"
Ubwo Mahoro Isaac yatangizaga igiterane cy'iminsi 9 cyasojwe n'igitaramo gikomeye
REBA INDIRIMBO "ISEZERANO" YA MAHORO ISAAC