5K Etienne yambitse impeta y’urukundo umukunzi we - AMAFOTO

Imyidagaduro - 04/02/2026 7:46 AM
Share:

Umwanditsi:

5K Etienne yambitse impeta y’urukundo umukunzi we - AMAFOTO

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, 5k Etienne, yambitse impeta y’urukundo [fiançailles] umukunzi we Uwizeyimana Josiane, amusaba kuzamubera umugore we.

Ni umuhango wabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026.

InyaRwanda yamenye amakuru y’uko aba bombi banitegura gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Ubwo yerekanaga uyu mukobwa ku nshuro ya mbere, 5K Etienne yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yahinduye byinshi mu buzima bwe.

Yavuze ko amukunda byimazeyo, atarinze gusiganwa n’undi muntu, ko buri munota w’umunsi awumarira mu rukundo no kumwitegereza, anasaba Imana ko iminota yagenda gahoro kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n’uwo akunda.

Ati: “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye, umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60.”

Yakomeje agira ati: "Rero buri munota ngukunda cyane kuko buri saha yose igera nyitegereje, wenda bishoboka najya nsaba Imana ngira nti Mana mfasha iyiminota igende gahoro kugirango mbashe gukundwakaza umwiza wanjye. Mukundwa uratekanye uri kumwe nanjye. Ndarahiye ko nta kindi nakwiyumvamo kirenze uko ngukunda ubu, ariko nzi neza ko ejo nzagukunda kurushaho."

Ni ubwa mbere 5K Etienne agaragaje mu ruhame umukunzi nyuma y’imyaka irenga itandatu ari mu rugendo rwo gususurutsa abantu binyuze mu rwenya.

Uyu musore aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Mount Kenya University.

Yasoje mu ishami rya Business and ICT, aho yari amaze imyaka itatu akurikirana amasomo ye. Mu gusoza, yamuritse umushinga yise "Player Injury and Medical Assistance Linkage -A Case Study of Rwanda Premier League", igamije gufasha mu gukurikirana amakuru ajyanye n’imvune z’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

5K ETienne yatunguye umukunzi we Josiane amwambika impeta y'urukundo amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore

5K Etienne n'umukunzi we Josiane ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo nyuma yo gutangira Paji nshya mu mubano wabo

5K Etienne n'umukunzi we bari kwitegura gusezerana imbere y'amategeko nyuma y'igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo


AMAFOTO: Dream Hills Studio


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...