Igitaramo
cya mbere kizaba ku wa 5 Nyakanga 2025, kikazajya kiba rimwe mu kwezi mu rwego
rwo kwagura ibikorwa bye, guteza imbere urwenya mu Rwanda no guha urubuga
abanyarwenya bafite impano ariko batabona aho bayigaragariza.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, 5K Etienne yavuze ko yari amaze igihe kinini
yifuza gukora ibitaramo bye ku giti cye, ndetse ko azajya atumira n’abandi
banyarwenya mu bihe bitandukanye kugira ngo afashe abakizamuka gutera intambwe.
Yagize
ati: “Nahisemo gutangira gutegura ibi bitaramo mu rwego rwo kwagura ibikorwa
byanjye, no gutekereza uburyo bwo gufasha bagenzi banjye bafite impano, kugira
ngo babone aho bayigaragariza. Intego ni ukwagura uruganda rw’urwenya, no
kongera amahirwe ku rubyiniro.”
5K
Etienne yemeza ko n’ubwo urwenya rumaze imyaka irenga 30 rukura mu Rwanda,
hakiri icyuho mu gutanga amahirwe ku mpano nshya. Ibi bitaramo bikaba bigamije
kuziba icyo cyuho.
Avuga
ati “Hari abavuga ko bafite impano ariko babuze ababaha urubuga. Ibi bitaramo
bizaba igisubizo, aho buri wese w’umuhanga mu gusetsa azajya abona umwanya wo
kwigaragaza no gukura mu buhanga,”
Ibitaramo
nka Joy’s Comedy Show bifite inyungu nyinshi ku bafana, cyane cyane nk’uburyo
bwo kuruhuka, guseka, no kwidagadura nyuma y’umunaniro wo mu buzima bwa buri
munsi. Bifasha kandi kugabanya ‘stress’ no kongera ibyishimo.
Ku
muryango nyarwanda, bifasha mu guteza imbere impano z’urubyiruko, gushyiraho
urubuga rwo gutanga ubutumwa n’ubumenyi biciye mu rwenya.
Guteza
imbere urwego rw’imyidagaduro n’ubukungu bw’igihugu binyuze mu kazi kabonekamo,
ndetse no gutanga isura nshya y’u Rwanda mu buhanzi bushingiye ku bitekerezo.
Joy’s
Comedy Show ni urugendo rushya rwitezweho kuvugurura urwenya nyarwanda,
kuruhura abantu mu buryo butangaje, no gutuma impano nshya zibona urumuri.
Ni
urugendo 5K Etienne yinjiyemo yizeye ko ruzagira impinduka ku buzima
bw’abanyarwanda n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange.
5K
Etienne yatangaje ko agiye kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi by’urwenya
5K
Etienne yavuze ko ibi bitaramo azabikora mu murongo wo guteza imbere abandi
banyarwenya
KANDA
HANO UREBE FILIME NSHYA YA ETIENNE YITWA ‘ENGINEER’