5k Etienne agiye gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi by'urwenya

Imyidagaduro - 20/06/2025 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

5k Etienne agiye gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi by'urwenya

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne mu itsinda ry'urwenya, Bigomba Guhinduka, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya mu mwuga we wo gusetsa, aho azajya akora ibitaramo ngarukakwezi yise “Joy’s Comedy Show.”

Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 5 Nyakanga 2025, kikazajya kiba rimwe mu kwezi mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye, guteza imbere urwenya mu Rwanda no guha urubuga abanyarwenya bafite impano ariko batabona aho bayigaragariza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, 5K Etienne yavuze ko yari amaze igihe kinini yifuza gukora ibitaramo bye ku giti cye, ndetse ko azajya atumira n’abandi banyarwenya mu bihe bitandukanye kugira ngo afashe abakizamuka gutera intambwe.

Yagize ati: “Nahisemo gutangira gutegura ibi bitaramo mu rwego rwo kwagura ibikorwa byanjye, no gutekereza uburyo bwo gufasha bagenzi banjye bafite impano, kugira ngo babone aho bayigaragariza. Intego ni ukwagura uruganda rw’urwenya, no kongera amahirwe ku rubyiniro.”

5K Etienne yemeza ko n’ubwo urwenya rumaze imyaka irenga 30 rukura mu Rwanda, hakiri icyuho mu gutanga amahirwe ku mpano nshya. Ibi bitaramo bikaba bigamije kuziba icyo cyuho.

Avuga ati “Hari abavuga ko bafite impano ariko babuze ababaha urubuga. Ibi bitaramo bizaba igisubizo, aho buri wese w’umuhanga mu gusetsa azajya abona umwanya wo kwigaragaza no gukura mu buhanga,”

Ibitaramo nka Joy’s Comedy Show bifite inyungu nyinshi ku bafana, cyane cyane nk’uburyo bwo kuruhuka, guseka, no kwidagadura nyuma y’umunaniro wo mu buzima bwa buri munsi. Bifasha kandi kugabanya ‘stress’ no kongera ibyishimo.

Ku muryango nyarwanda, bifasha mu guteza imbere impano z’urubyiruko, gushyiraho urubuga rwo gutanga ubutumwa n’ubumenyi biciye mu rwenya.

Guteza imbere urwego rw’imyidagaduro n’ubukungu bw’igihugu binyuze mu kazi kabonekamo, ndetse no gutanga isura nshya y’u Rwanda mu buhanzi bushingiye ku bitekerezo.

Joy’s Comedy Show ni urugendo rushya rwitezweho kuvugurura urwenya nyarwanda, kuruhura abantu mu buryo butangaje, no gutuma impano nshya zibona urumuri.

Ni urugendo 5K Etienne yinjiyemo yizeye ko ruzagira impinduka ku buzima bw’abanyarwanda n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange.

5K Etienne yatangaje ko agiye kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi by’urwenya

5K Etienne yavuze ko ibi bitaramo azabikora mu murongo wo guteza imbere abandi banyarwenya

KANDA HANO UREBE FILIME NSHYA YA ETIENNE YITWA ‘ENGINEER’



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...