Curtis Jackson wamamaye ku izina rya 50 Cent umuraperi kabuhariwe usigaye ahugiye mu gukina filime, yamaze gusaba umuraperikazi Megan Thee Stallion nyuma y'igihe amwibasira ku mbuga nkoranyambaga amushinja ko yabeshyeye umuhanzi Tory Lanez avuga ko yamurashe ku kirenge.
50 Cent yasabye imbabazi umuraperikazi Megan Thee Stallion.
Nyuma yaho Tory Lanez ahamwe n'icyaha cyo kurasa Megan thee Stallion agahita atabwa muri yombi, 50 Cent mu kiganiro yatanze yasabye imbabazi Megan Thee Stallion avuga ko yicuza kuba ataramwizeye bwa mbere mu 2020 akimara gutangaza ko yarashwe na Tory Lanez.
50 Cent yagize ati: ''Ndasaba imbabazi Megan Thee Stallion kuba narakundaga kuvuga ko yabeshyeye Tory Lanez ku mbuga nkoranyambaga. Natumye abafana batamwizera ariko ndamusaba imbabazi kuko icyo gihe sinizeraga ibyo yavugaga''.
50 Cent yavuze ko atizeraga ko Tory Lanez yarashe Megan Thee Stallion aricyo cyatumaga amwita umubeshyi.
Uyu muraperi yakomeje agira ati: ''Ndi muri benshi batumvaga ukuntu Tory na Megan bakundanaga kiriya gihe yabasha kumurasa. Numvaga ataribyo ahubwo ko Megan yarashwe n'undi muntu akabimugerekaho. Byarambabaje kuba ntaramwizeye''.
50 Cent asabye imbabazi Megan Thee Stallion nyuma yaho benshi bamutunze urutoki kuba yaragize uruhare mu gutuma abantu batizera ubuhamya bwa Megan yatanze mu rukiko bwashinja Tory Lanez. Kugeza ubu Tory Lanez ukomoka muri Canada arafunze nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kurasa Megan bakanyujijeho.