50 Cent yagaruye inkweto za G-Unit na Reebok zihita zishira ku isoko

Imyidagaduro - 21/08/2026 8:27 AM
Share:

Umwanditsi:

50 Cent yagaruye inkweto za G-Unit na Reebok zihita zishira ku isoko

Umuraperi w’Umunyamerika 50 Cent yongeye gukorana na Reebok mu kugarura ku isoko inkweto zizwi nka G-Unit x Reebok G6, nyuma y’imyaka 23 zitagaragara ku isoko.

Izi nkweto zatangiye kugurishwa bwa mbere mu 2003, mu gihe 50 Cent yari ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Hip-Hop. Icyo gihe kandi byari bihuriranye n’igihe hasohokaga album ya mbere ya 50 Cent, Get Rich or Die Tryin’. 

Ku wa 20 Kanama 2026, Reebok yongeye kuzishyira ku isoko ku giciro cya 130$, mu buryo bwagerageje gukomeza igishushanyo cy’inkweto za mbere. Zifite ibara ry’umweru, umutuku n’ubururu, hamwe n’ikirango cya G-Unit ku gice cy’inyuma. 

Ikigaragaza uburyo izi nkweto zari zitegerejwe cyane, ni uko zagurishijwe zose mu gihe cy’amasaha abiri gusa nyuma yo gusubizwa ku isoko. 

Ubu bufatanye bwa 50 Cent na Reebok bwari bumaze imyaka isaga 20, kandi G6 yabaye kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’uruhare Hip-Hop yagize mu guteza imbere umuco w’imyambaro n’inkweto mu ntangiriro z’imyaka ya 2000. 

50 Cent yavuze ko izi nkweto zifite umwanya wihariye mu mateka y’umwuga we no muri Hip-Hop, ndetse ashimishwa no kubona ko ibyo bakoze na Reebok bikomeje kugira uruhare mu muco w’inkweto nyuma y'imyaka irenga 20. 

50 Cent yagaruye inkweto za G-Unit na Reebok zihita zishira ku isoko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...