Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 1.200 bagaragayeho umuvuduko ukabije w’amaraso. Ibi bigaragaza ko hari abantu benshi bashobora kuba bafite iki kibazo ariko bakamara igihe kinini batabizi.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ni ikibazo cy’ubuzima gikunze kutagira ibimenyetso bigaragara. Iyo udasuzumwe kandi ngo ucungwe neza, ushobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kugira ikibazo cy’imitsi y’ubwonko ndetse n’indwara z’impyiko.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu 2024 ku Isi hari abantu miliyari 1,4 bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, bangana na 33% by’abafite imyaka 30 kugeza kuri 79. Muri abo, hafi miliyoni 600 ntibari bazi ko bafite icyo kibazo.
Mu Rwanda, OMS ivuga ko mu 2024 abantu hafi miliyoni 1,2 bafite hagati y’imyaka 30 na 79 bari bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, bangana na 25% by’abari muri icyo kigero. Abagera ku 304.000 ni bo bari barasuzumwe bakamenya ko bafite iki kibazo, mu gihe abagera ku 86.000 gusa ari bo bari bafite umuvuduko w’amaraso ugenzurwa neza.
RBC ivuga ko umuvuduko ukabije w’amaraso ugikomeje kuba imwe mu mbogamizi z’ubuzima rusange mu Rwanda. Ubushakashatsi ku ndwara zitandura bwagaragaje ko 15,9% by’abitabiriye bari bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
Dr Evariste Ntaganda wo muri RBC yashimangiye ko kwisuzumisha hakiri kare bifasha umuntu kumenya uko ubuzima bwe buhagaze no gutangira gukurikirana ikibazo mbere y’uko gitera izindi ngaruka.
RBC ikangurira abaturage, cyane cyane abakuze, kujya bapima umuvuduko w’amaraso kenshi nubwo baba batumva ibimenyetso by’indwara, kuko umuntu ashobora kuwufite atarabona ikimenyetso na kimwe.
OMS ivuga ko umuvuduko w’amaraso ufatwa nk’ukabije iyo ibipimo bikomeza kuba kuri 140/90 mmHg cyangwa hejuru. Ibipimo bya 120/80 mmHg bifatwa nk’ibisanzwe. Kumenya ikibazo hakiri kare no kugenzura umuvuduko w’amaraso bishobora gufasha kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye.
