Uyu muryango 4 Jesus Initiative uhamya ko impano zatanzwe n’Imana zigomba gukoreshwa mu kwagura Ubwami bw’Imana ndetse no gufasha ba nyirazo kuzibyaza umusaruro mu buryo bw’umwuka n’ubw’ubukungu. Ni muri urwo rwego bateguye igitaramo "Salt and Light Night" kigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Iki gitaramo kizaba urubuga ruhuza abakristo muri rusange aho bazajya bahurira bakidagadura, bagasabana mu buryo busanzwe ariko bubakiye ku ndangagaciro za Gikristo, bigatanga umwanya wo kwishima no gusabana nk’uko bigenda mu bindi bice by’imyidagaduro, ariko mu buryo bwubaka kandi bufite intego yo gukomeza umuryango w’abakristo.
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kugeza saa mbiri (20:00), kuri Ora Center (ahahoze hitwa Prayer House - Kicukiro).
Biteganyijwe ko kizahuza urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye, imiryango y'ivugabutumwa (ministries) n’ahandi hantu hahurira abanyempano n’abahanzi mu mujyi wa Kigali.
Kwinjira muri iki gitaramo bizasaba kwishyura ibihumbi icumi y'amanyarwanda, ariko icyo si uguhabwa imyidagaduro gusa, ahubwo ni uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’uyu muryango. Ayo mafaranga azakoreshwa mu gufasha abahanzi n’abanyempano bazitabira guteza imbere ibikorwa bya 4 Jesus Initiative bitabyara inyungu ariko biteza imbere impano.
Iyo nkunga izafasha kandi 4 Jesus Initiative gutegura amahugurwa atandukanye, gushyigikira amarushanwa n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa, ndetse no guteza imbere imishinga y’imikino n’ibindi bikorwa byubaka urubyiruko. Muri rusange, ni inkunga igamije kwagura ivugabutumwa rishingiye ku buhanzi n’impano.
Abanyempano bazitabira iyi gahunda bazahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zabo, kwitabira amahugurwa abafasha kuzamura ubuhanga bwabo, gufashwa kumenya uko bakwiteza imbere mu buryo bw’umwuga ndetse no kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’amafaranga.
4 Jesus Initiative yabwiye inyaRwanda ko igamije guteza imbere abanyempano ba Gikristo, kububakira umuryango uhamye no gushyiraho uburyo bubafasha guhanga imirimo itanga inyungu binyuze mu mpano n’ubuhanzi. Salt and Light Night ni intambwe ya mbere iganisha kuri icyo cyerekezo gihuza ukwizera, impano n’iterambere.

