Uyu muhanzi witegura gusohora uru rutonde no kurumurikira abanyarwanda ku italiki 15 Nyakanga, yabwiye InyaRwanda.com ko ari urutonde ruzabonekamo abahanzi bakomeye nka Juno Kizigenza uri mu bagezweho, Papa Cyangwe, Yannick MYK, Sogokuru na Mistaek.
Ni urutonde kandi rubimburira indirimbo bise Fi yahuriyemo na Juno Kizigenza imaze amasaha macye isohotse ku mbuga zose z’uyu muhanzi. FIT ni yo ndirimbo ya mbere kuri uru rutonde yakozwe na X on the beat wo muri Hi5 mu buryo bw’amajwi ikaba ari indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda
yavuze ko yahoze yifuza gukorana na Juno Kizigenza none inzozi zikaba zibaye
impamo. Ati: ’’Juno Kizigenza ni umuhanzi w’umuhanga, uzi kwandika.
Gukorana nawe indirimbo ari nayo ya mbere kuri playlist yanjye ni iby’agaciro
gakomeye. Namaze igihe kitari gito nifuza gukorana nawe indirimbo, none ubu
byabaye. Twarahuye tubiganiraho, bidatinze tujya muri Studio kwa X".
Producer X, 2 Saint na Juno Kizigenza mu ifatwa ry'amashusho ya FIT
2SAINT yakomeje avuga ko Juno Kizigenza ari umuhanzi mwiza kandi Uzi icyo ashaka. Ati: “ Ntabwo byangoye gukorana nawe. Ni umuhanga kandi twese tuzi icyo dushaka. Ni uguteza umuziki nyarwanda imbere “
Indirimbo ‘FIT’ y’umuhanzi 2SAINT ije
ikurikira iyitwa Fenty, yafatanyije na Kenny sol. Akaba ari indirimbo igezweho
muri iyi minsi kuko kuri konti y’umuhanzi 2Saint Music imaze kurebwa n’abarenga
ibihumbi 100 birenga.
2Saint aritegura gusohora Playlist yiyitiriye
Umuhanzi 2SAINT, arashishikariza abanyarwanda kwitega uru rutonde rugiye gusa nk’urusoza Icyi, aho benshi bakunda gutarama.
2 Saint na Juno Kizigenza

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO FIT YA 2SAINT AFATANYIJE NA JUNO KIZIGENZA