Ni
ubukwe bwitabiriwe n’abantu bake bo mu miryango ya hafi, bukorwa mu buryo bwihariye
cyane hatabayeho guhamagara itangazamakuru. Amafoto
n’amashusho by’ibi birori byatangaje benshi ubwo byatangiraga gucicikana ku
mbuga nkoranyambaga.
Amakuru
dukesha Daily Post avuga ko
2Face Idibia yambitse impeta Natasha, usanzwe ari intumwa ya rubanda muri Leta
ya Edo, mu kwezi kwa Gashyantare 2025, nyuma y’iminsi mike yari amaze gutangaza
ku mugaragaro ko atakibana n’umugore we wa mbere, Annie Macaulay Idibia.
Iby’ubu
bukwe byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe baranenga 2Face uko
yihutiye gushakana n’undi mugore, abandi bamushinja kutamenya gufata umwanya wo
kwitekerezaho mbere yo gutangira undi mubano mushya.
2Face
Idibia, umaze imyaka irenga 20 ari inkingi ya mwamba mu muziki wa Afurika, azwi
cyane mu ndirimbo nka African Queen,
If Loving You Is a Crime, Only Me, Rainbow n’izindi zakunzwe cyane ku mugabane. Ubu ari gutangira
urugendo rushya rw’ubuzima bw’urugo n’umunyapolitiki Natasha, nyuma y’uko
ashyize akadomo ku mubano wari umaze igihe n’umukinnyi wa filime Annie
Macaulay.
Ubu bukwe bwakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga