Uru ruzinduko rwabaye ku wa 14 Nzeri 2026, mu gihe Jordan yatangiye imyiteguro y’ibikorwa bitegura umunsi ukomeye muri 2030, aho hazizihizwa imyaka 2,000 ishize umubatizo wa Yezu Kristu ubereye ku Ruzi rwa Yorodani.
Mu ruzinduko rwe, Igikomangoma Al Hussein cyatanze amabwiriza yo gukomeza guteza imbere uyu murage w’idini n’amateka, kunoza serivisi zihabwa abaje kuhakorera urugendo nyobokamana no korohereza abakirisitu n’abandi bashyitsi basura aka gace.
![]()
Amateka akomeye mu Bukirisitu
Bethany Beyond the Jordan iherereye ku ruhande rw’Iburasirazuba rw’Uruzi rwa Yorodani, mu kibaya cya Yorodani, mu majyaruguru y’Inyanja y’Umunyu. Ni ahantu hafite umwanya ukomeye mu mateka ya Gikristu kuko ari ho amatorero menshi ya Gikristu yemera ko Yohani Umubatiza yabatirije Yezu Kristu.
UNESCO ivuga ko aka gace gafite ibisigazwa by’amatorero n’amasengero mato, ikigo cy’abihaye Imana, ubuvumo bwakoreshejwe n’abihaye Imana ndetse n’ibidendezi byifashishwaga mu mihango y’umubatizo.
Ibi bisigazwa bigaragaza uburyo aka gace kamaze ibinyejana byinshi gafatwa nk’ahantu hatagatifu kandi hakorerwa ingendo nyobokamana.
Bethany Beyond the Jordan yashyizwe ku rutonde rw’ahantu ndangamurage ku Isi rwa UNESCO muri 2015, kubera agaciro gakomeye ifite mu mateka y’idini rya Gikristu n’umurage w’ingendo nyobokamana.
2030 hazizihizwa Yubile y’imyaka 2,000 y’umubatizo wa Yezu
Umwaka wa 2030 ufite umwihariko ku bakirisitu ndetse no kuri Jordan, kuko uzaba ushyiraho Yubile y’imyaka 2,000 kuva ku gihe nyacyo cy’umubatizo wa Yezu Kristu mu Ruzi rwa Yorodani.
Igikomangoma Al Hussein cyasabye ko imyiteguro y’ibyo birori ikorwa neza kandi hakiri kare, ku buryo bizagaragaza amateka n’agaciro k’ahantu Yezu yabatirijwe, ndetse bigafasha Jordan gukomeza kuba ahantu hakomeye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ingendo nyobokamana z’Abakirisitu.
Urukiko rw’Umwami wa Jordan rwatangaje ko Igikomangoma cyashimangiye kandi ko aka gace kagomba kumenyekanishwa cyane, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Iby’Antiquités, Jordan Tourism Board ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni mu gihe Jordan iri gutegura kwakira umubare munini w’abakirisitu bazaturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi mu 2030. Muri Gicurasi 2026, Umwami Abdullah II na we yari yatangiye gushyigikira ku mugaragaro gahunda yo kwitegura Yubile y’imyaka 2,000 y’umubatizo wa Yezu, asaba ko hanongerwa ibikorwa remezo na serivisi kuri Bethany Beyond the Jordan.
Ibyo abashakashatsi bavumbuye
Ubucukuzi bw’ibyataburuwe mu matongo bwakorewe kuri Al-Maghtas bwagaragaje ibisigazwa by’amatorero, amasengero mato, ubuvumo bw’abihaye Imana ndetse n’ibidendezi byifashishwaga mu mihango y’umubatizo.
UNESCO ivuga ko ibisigazwa by’ahantu hatandukanye kuri uru rubuga bifitanye isano n’imigenzo y’umubatizo yakorwaga kuva byibura mu kinyejana cya kane nyuma ya Yezu. Aka gace kandi kakomeje gusurwa n’abakirisitu basengera aho hantu, ndetse n’ubu haracyakorerwa imihango y’umubatizo.
Aba-Papa batatu basuye ahantu Yezu yabatirijwe
Bethany Beyond the Jordan ni hamwe mu hantu hatagatifu hasurwa n’abakirisitu baturuka hirya no hino ku Isi. Aba-Papa batatu bazwi cyane basuye aka gace mu rugendo rwabo rw’ubusabane. Abo ni Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, Papa Benedigito wa 16 na Papa Fransisiko.
Uru rubuga kandi rukomeje kugira umwanya ukomeye mu myemerere ya GiKristu, kuko abakirisitu benshi bemera ko ari rwo rubuga nyirizina rw’umubatizo wa Yezu Kristu.
Muri 2030, Jordan irateganya ko ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 2,000 y’uwo mubatizo bizaba umwanya ukomeye wo kongera kwibutsa Isi amateka n’akamaro k’aka gace, ndetse no kwakira abakirisitu benshi bazaba baje gusura ahantu habereye imwe mu nkuru zikomeye mu mateka ya GiKristu, baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.
![]()