Igihugu kitaratera imbere muri muzika biragorana cyane kumenya amafaranga baba batunze, kuko baba bayahisha kubera ubuke bwayo. Tanzaniya izwi nk'urugo rw'umuziki wa Bongo ukurura imbaga y'abafana hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba. Abahanzi benshi bahinduka ibyamamare no kwegeranya ubutunzi ku bwabo. Ibi byatuma wibaza uti 'ninde muhanzi ukize muri Tanzania uyu mwaka?' Reka tugaruke ku bahanzi bakize 10 kurusha abandi.
1.Diamond Platnumz: 7$M

Diamond ni umuhanzi ukize cyane muri Tanzaniya ndetse no mu karere. Icyamamare n'ubutunzi byitirirwa ubwami
bwe bwa muzika bwaranzwe na bamwe mu bahanzi bitwaye neza muri ya label ye
Wasafi abereye umuyobozi. Uyu muhanzi kwamamara kwe byatumye aba umuhanzi uhenze
cyane kumutumira mu gitaramo runaka. Ubutunzi bwe mu mwaka wa 2021 bubarirwa
kuri Miliyoni 7 z’Amadolari, mu manyarwanda ni hafi Miliyari 7.
2.
Ali kiba: 4.5$M

Ali
Kiba aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abahanzi bakize cyane muri Tanzania.
Yabashije gukomeza umwanya we mu myaka yashize, usibye kuba intangarugero ku bahanzi bayoboye abandi muri Tanzania, Ali Kiba
yubatse inzu nawe ifasha abahanzi ya King Music Label, mu 2017 ashinga RockStar
ayibera umuyobozi.
3. Professor Jay: 3$M

Porofeseri Jay ni
umwe mu bahanzi beza Tanzania ifataho nk’ikitegererezo, ukurikije umuziki awusohora
rimwe na rimwe. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2000-2016 kandi kuva icyo gihe yakomeje kuba
ikirangirire no kugira agaciro, Ubu abarirwa kuri Miliyoni 3 z’Amadolari.
4. Lady Jay Dee: 2.4$M

Lady Jay Dee ni
umuhanzikazi wakanyujijeho mu bihe byashize, umuziki we ntabwo wamupfiriye ubusa
kuko yakuyemo amafaranga menshi n’ubu akaba aza mu baherwe b’abahanzi ba
Tanzania. Yafatwaga nka Zahabu y’abahanzikazi muri muzika.
5. Juma Nature:1.5$M

Juma Nature ni umwe mu baririmbyi ba kera mu bikorwa bya
muzika ya Tanzania. Yubatse ingoma ikomeye y’umuziki kuva kera. Yabaye kandi
umwe mu bagize itsinda rizwi ku izina rya TMK ryibye imutima ya benshi binyuze
mu muziki wabo.
6. AY:1.3$M

AY
yatangiye ubuhanzi bwe mu 2000 mu rwego rwi’tsinda rya East Coast. Nyuma yo
gusenyuka kwitsinda ryabo, yakomeje gukora ibitaramo wenyine hamwe n’uwahoze
ari mugenzi we Mwana FA. Nyuma yaje gushinga ikirango cye cy’umuziki kizwi ku izina rya ‘Unity Entertainment
Company’.
7.Harmonize:1.2$M

Harmonize, umwe mu
bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania nyuma ya Diamond, yamenyekanye cyane ubwo
yakoraga indirimbo yise “Matatizo ", yafashijwe cyane na Diamond wamubonyemo
impano akamujyana muri Wasafi records
hanyuma arazamuka cyane. Nyuma yaje kumwigaranzura ashinga label ye Konde Boy records. Nyuma yo
kwamamara byamuhaye umusaruro kuko ubu abarirwa ku mutungo ungana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri mu madorali.
8.Vanessa Mdee:1$M

Vanessa
Mdee, umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Tanzaniya kandi ni umunyamideli w’ikimenyabose. Ari mu bahanzi bakize muri
Tanzania kuko yujuje Miliyoni imwe y’amadorali.
9. Rayvanny:900$K

Ni umwe mu bahanzi
bazwi muri Afurika y'Iburasirazuba
abikesha kuririmba afatanije n’abandi bahanzi. Kuba abarizwa mu nzu
ifasha abahanzi ya Wasafi, byatumye abona agatubutse no kwigarurira imitima ya
benshi. Uyu ntabwo aragera kuri Miliyoni y’Amadorali ariko harabura gato
nadasubira inyuma. Ubu afite nibura ibihumbi 900 b’Amadorali.
10.Juma Jux:600$K

Juma Jux
yamenyekanye cyane mu myaka ya za 2000 ahereye ku muziki utavugwaho rumwe muri
Tanzaniya. Yasohoye ibihangano birakundwa. Bimwe mu byo yasohoye harimo ‘Utaniua,
Zaidi, na Siskii n’izindi. Yakoze kandi ubufatanye n'abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Nyashinski, na Otile Brown.