Ni
ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri
tariki ya 12 Gicurasi 2026, aho yasohoye ibaruwa ndende igaragaza ko yahisemo
inzira y’amahoro no kubabarira aho gukomeza urugendo rwuzuyemo amakimbirane
n’inzika.
Nubwo
atigeze avuga amazina y’abo yasabiye imbabazi mu buryo bweruye, abenshi bahise
bahuza ubutumwa bwe n’abantu bari mu nkiko cyangwa bafunzwe bakekwaho gusakaza
ayo mashusho, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François
Xavier, Kwizera Nestor ndetse na Kalisa John uregwa ari hanze.
Mu
butumwa bwe, Yampano yavuze ko uko umuntu agenda akura ari na ko amenya ko
amahoro n’imbabazi bifite agaciro kurusha gukomeza inzika zidashira.
Yavuze
ko hari igihe abantu bakora amakosa bitewe n’uburakari, ibihe bibi, cyangwa
kutagira ubushishozi buhagije, ariko ko kubabarira ari intambwe ikomeye umuntu
afata agamije kwiyubaka no gukomeza ubuzima bwe mu ituze.
Yagize
ati: “Uyu munsi ndifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro.
Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye
hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye.”
Uyu
muhanzi yavuze kandi ko adashaka gukomeza kubaho mu mwuka w’urwango
n’amakimbirane, ahubwo ashaka gutangira ubuzima bushya burimo ituze no gukora
cyane ku rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Mu
magambo agaragaza amarangamutima, Yampano yavuze ko kubabarira atari intege nke
ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika.
Ibaruwa
ye yasojwe ateguza abakunzi be album nshya yavuze ko iri mu nzira yise “On The
World”, avuga ko izaba igaruka ku rugendo rw’ubuzima, kwiyubaka, gukomera no
gukomeza imbere nubwo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bikomeye.
Iki
cyemezo cya Yampano cyo gusabira imbabazi abo bireba cyakuruye impaka
n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagifashe nk’intambwe
yo gukira ibikomere no kwerekana ubupfura, mu gihe abandi bakomeje kwibaza uko
uru rubanza ruzasozwa mu mategeko.


“Kubabarira si intege nke” - Yampano yatangaje ko we n'umukunzi we, bashaka gutangira ubuzima bushya ndetse ateguza album nshya yise “On The World"

Ibaruwa ya Yampano yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, asabira imbabazi abantu bose bafunze kubera amashusho ye n'umukunzi we batera akabariro
