Yambereye urufatiro - Richard Nick Ngendahayo ashimira umugore we mu gitaramo cy’amateka- AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/11/2025 1:56 PM
Share:

Umwanditsi:

 Yambereye urufatiro - Richard Nick Ngendahayo ashimira umugore we mu gitaramo cy’amateka- AMAFOTO

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, aho yerekanye bwa mbere umugore we bamaze imyaka 11 babana, amwita “urufatiro” rw’urugendo rwe rw’umuziki n’impamvu ikomeye yamuzanye gutarama i Kigali nyuma y’imyaka 17 atagera mu Rwanda.

Ni mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, ubwo uyu muhanzi yataramiraga ibihumbi by’abantu bitabiriye Niwe Healing Concert—igitaramo cye cya mbere akoreye muri BK Arena, cyaririmbyemo n’abaririmbyi bakomeye barimo Rene Patrick na Gaby Kamanzi.

Ageze mu gice cya kabiri cy’igitaramo, Ngendahayo yafashe umwanya wo kuvuga ku mugore we wamuherekeje muri iki gikorwa cy’amateka, avuga ko ari we umufasha mu buryo bwose nk’umuntu w’umutima ndetse n’umufatanyabikorwa mu mwuga.

Yagize ati: “Hari umuntu nagira ngo mbereke, ni we wambereye urufatiro, ni we utumye mba ndi hano…ndashimira Imana ko yampaye umugore mwiza…”

Iki cyashituye benshi mu bari muri BK Arena, benshi bahaguruka bafata amashusho y’uyu mwanya utazibagirana. Nyuma yo kumwereka imbaga, Ngendahayo yaherekeje umugore we mu byicaro bye, agaruka ku rubyiniro akomeza igice cya kabiri cy’iki gitaramo mu buryo bwuzuye amarangamutima.

Ngendahayo yakoresheje uyu mwanya kandi kugira ngo ashimangire ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukeneye gufashwa n’abakunzi bawo. Yasabye abantu kwitabira ibitaramo by’abandi bahanzi yise “barumuna be” mu murimo w’Imana.

Yagize ati: “Ndashaka ko hagire icyo nkora mu ijwi Imana yampaye… hari igitaramo cya Alex Dusabe ku wa 14 Ugushyingo 2025—ndashaka ko muzahambera. Hari na Mbonyi ku wa 25 Ukuboza 2025, muzahambere."

Niwe Healing Concert yatumye abafana benshi bawurangiza bafite ibyishimo, bamwe bakaba bavuze ko ari kimwe mu bitaramo by’iyobokamana bikozwe ku rwego rwo hejuru mu Rwanda mu myaka ya vuba. By’umwihariko, igikorwa cyo kwerekana umugore we mu ruhame cyahaye igitaramo umunezero n’umugisha udasanzwe.

Richard Nick Ngendahayo yasigiye ubutumwa abafana be ko n’ubwo ataba ahari igihe cyose, bazakomeza kumva ko ari kumwe na bo mu rugendo rw’Imana—anabasaba gushyigikira abahanzi bose bakora uyu murimo utoroshye wo kuzamura imitima binyuze mu ndirimbo.


Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko umugore we yamubereye urufatiro rw'ibyo agezeho mu muziki, ndetse ko yemeye kumuherekeza mu gitaramo cye i Kigali

Richard Nick Ngendahayo n'umugore we bamaranye imyaka 11 babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...