Ni mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo
2025, ubwo uyu muhanzi yataramiraga ibihumbi by’abantu bitabiriye Niwe Healing
Concert—igitaramo cye cya mbere akoreye muri BK Arena, cyaririmbyemo
n’abaririmbyi bakomeye barimo Rene Patrick na Gaby Kamanzi.
Ageze mu gice cya kabiri cy’igitaramo, Ngendahayo yafashe
umwanya wo kuvuga ku mugore we wamuherekeje muri iki gikorwa cy’amateka, avuga
ko ari we umufasha mu buryo bwose nk’umuntu w’umutima ndetse
n’umufatanyabikorwa mu mwuga.
Yagize ati: “Hari umuntu nagira ngo mbereke, ni we wambereye urufatiro, ni we utumye mba ndi hano…ndashimira Imana ko yampaye umugore mwiza…”
Iki cyashituye benshi mu bari muri BK Arena, benshi
bahaguruka bafata amashusho y’uyu mwanya utazibagirana. Nyuma yo kumwereka
imbaga, Ngendahayo yaherekeje umugore we mu byicaro bye, agaruka ku rubyiniro
akomeza igice cya kabiri cy’iki gitaramo mu buryo bwuzuye amarangamutima.
Ngendahayo yakoresheje uyu mwanya kandi kugira ngo
ashimangire ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukeneye gufashwa
n’abakunzi bawo. Yasabye abantu kwitabira ibitaramo by’abandi bahanzi yise
“barumuna be” mu murimo w’Imana.
Yagize ati:
Niwe Healing Concert yatumye abafana benshi
bawurangiza bafite ibyishimo, bamwe bakaba bavuze ko ari kimwe mu bitaramo
by’iyobokamana bikozwe ku rwego rwo hejuru mu Rwanda mu myaka ya vuba.
By’umwihariko, igikorwa cyo kwerekana umugore we mu ruhame cyahaye igitaramo
umunezero n’umugisha udasanzwe.
Richard Nick Ngendahayo yasigiye ubutumwa abafana be ko n’ubwo ataba ahari igihe cyose, bazakomeza kumva ko ari kumwe na bo mu rugendo rw’Imana—anabasaba gushyigikira abahanzi bose bakora uyu murimo utoroshye wo kuzamura imitima binyuze mu ndirimbo.
Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko umugore we yamubereye urufatiro rw'ibyo agezeho mu muziki, ndetse ko yemeye kumuherekeza mu gitaramo cye i Kigali
Richard Nick Ngendahayo n'umugore we bamaranye imyaka 11 babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika