Yahanishijwe igifungo cy’amezi 2 azira gutunga imbwa ifite umubyibuho ukabije

Imyidagaduro - 17/10/2026 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

 Yahanishijwe igifungo cy’amezi 2 azira gutunga imbwa ifite umubyibuho ukabije

Mu gihugu cya New-Zeland, umugabo yahanishijwe igifungo cy’amezi abiri nyuma yo gufata nabi imbwa ye yitwa Nuggi, yari imaze kubyibuha bikabije ku buryo no kugenda intera ngufi byari ikibazo gikomeye kuri yo.

Iyi mbwa ifite ibiro 116, byatumaga inanirwa guhumeka neza nyuma yo kugenda intera ya metero 30 gusa.

Nyirayo yemeye ko yajyaga ayiha ibice by’inyama z’inkoko bigera ku 10 ku munsi, ibintu byagize uruhare mu gutuma igira umubyibuho ukabije. Ibyo byatumye hakurikiraho urubanza rushingiye ku gufata nabi inyamaswa.

Nuggi imaze gukurwa mu maboko ya nyirayo, yatangiye kwitabwaho kugira ngo igaruke mu buzima busanzwe, inagabanyuke ibiro bigere kuri 20.


Nubwo yari yatangiye kugabanya ibiro nyuma yo gutabarwa, Nuggi yaje gupfa azize ikibazo cy’ikibyimba cyo mu mwijima cyaturitse, nk'uko byatangajwe na SPCA .

Nyir’iyi mbwa yaje guhanishwa igifungo cy’amezi abiri kubera uruhare rwe mu gufata nabi iyo nyamaswa.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza akamaro ko kugaburira amatungo mu rugero rukwiye no kuyitaho neza, kuko imirire idakwiye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...