Iyi mbwa ifite ibiro 116,
byatumaga inanirwa guhumeka neza nyuma yo kugenda intera ya metero 30 gusa.
Nyirayo yemeye ko yajyaga
ayiha ibice by’inyama z’inkoko bigera ku 10 ku munsi, ibintu byagize uruhare mu
gutuma igira umubyibuho ukabije. Ibyo byatumye hakurikiraho urubanza rushingiye
ku gufata nabi inyamaswa.
Nuggi imaze gukurwa mu maboko ya nyirayo, yatangiye kwitabwaho kugira ngo igaruke mu buzima busanzwe, inagabanyuke ibiro bigere kuri 20.

Nubwo yari yatangiye
kugabanya ibiro nyuma yo gutabarwa, Nuggi yaje gupfa azize ikibazo cy’ikibyimba
cyo mu mwijima cyaturitse, nk'uko byatangajwe na SPCA .
Nyir’iyi mbwa yaje
guhanishwa igifungo cy’amezi abiri kubera uruhare rwe mu gufata nabi iyo
nyamaswa.
Iyi nkuru yongeye
kugaragaza akamaro ko kugaburira amatungo mu rugero rukwiye no kuyitaho neza,
kuko imirire idakwiye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwayo.
