Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, ni bwo uru
rubanza rwaburanishijwe mu muhezo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ariko mu buryo butunguranye ruza gusubikwa. Gusa ntiharamenyekana impamvu uru rubanza rwasubitswe.
InyaRwanda yamenye ko Idrissa Ouedraogo yitabye urukiko ari
kumwe n’abanyamategeko be, mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe
n’umunyamategeko we, kuko muri iki gihe ari muri Canada.
Iki kirego cya Idrissa cyatanzwe mu gihe hagati ye na
Vestine hakomeje urundi rubanza rw’ubutane, rwabanje kuregerwa n’uyu
muhanzikazi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas.
Mu kirego yagejeje ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Idrissa
Ouedraogo yashyize imbere ikibazo cy’umwana avuga ko yabyaranye na Ishimwe
Vestine.
Kuri we, iki kibazo cyabaye ingenzi kurushaho mu gihe
umubano we na Vestine ugeze mu nkiko, kuko hari n’ikirego cy’ubutane cyamaze
gutangwa.
Idrissa avuga ko afite impungenge ko mu gihe urukiko
rwazemeza ko we na Vestine batandukana burundu, kubona umwana bishobora
kurushaho kugorana, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Ni muri urwo rwego yasabye Urukiko ko mbere y’uko urubanza
rw’ubutane rutangira kuburanishwa mu mizi, rwabanza gufata umwanzuro ku cyifuzo
cye cyo kubona umwana.
Ikindi kintu gikomeye kiri muri iki kirego ni icyifuzo cya
Idrissa cyo gusaba gukorerwa isuzuma rya ADN we n’umwana.
Idrissa avuga ko hakiriho impungenge ku isano afitanye n’uwo
mwana, bityo ko isuzuma rya ADN ryamufasha kumenya neza niba koko ari umubyeyi
w’uwo mwana.
Yifuza ko iki kibazo gikemurwa hakiri kare, kuko avuga ko
kumenya neza isano bafitanye byamufasha no kumenya inshingano agomba kugira ku
mwana nk’umubyeyi.
Mu nyandiko yagejeje ku Rukiko, yasabye ko kwerekwa umwana
no gukora isuzuma rya ADN byabanza gukemurwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane
rwatanzwe na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.
Ibi bibaye mu gihe Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo
bamaze kugeza ikibazo cy’umubano wabo mu butabera.
Vestine ni we wabanje gutanga ikirego asaba ko urukiko
rubatandukanya burundu n’umugabo we. Mu byo yagaragaje, yavuze ko yashatse
gutandukana na Idrissa nyuma y’ibibazo avuga ko byavutse ubwo yamenyaga ko
umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.
Mu nyandiko ye, Idrissa ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo
Vestine ashingiraho asaba ubutane bitigeze bibaho. Uruhande rwe kandi
rwagaragaje ko rudahuriza ku cyifuzo cy’ubutane.
Urubanza rw’ubutane rwabo rwari rwarageze ku nama
ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026, aho buri ruhande rwari ruhagarariwe
n’umunyamategeko.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyizeho tariki ya 3
Ukuboza 2026 kugira ngo urubanza rw’ubutane ruzaburanishwe.
Ku ruhande rwa Idrissa, avuga ko atifuza gutegereza ko urubanza rw’ubutane rurangira mbere yo kubona umwana avuga ko ari uwe. Ni yo mpamvu yasabye ko urukiko rubanza kureba kuri iki kibazo, ndetse rukagenzura isano bafitanye hifashishijwe ADN.

Idrissa Ouedraogo yitabye Urukiko rw’Ibanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2026, kugira ngo aburane ku kirego yatanze asaba ko hakorwa ADN, ndetse akerekwa umwana Ishimwe Vestine yabyaye
