Umutoza wa Rayon Sports yavuze icyo bakoze kugira ngo agahinda ka Kwizera Olivier gashire

Imikino - 27/05/2026 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

 Umutoza wa Rayon Sports yavuze icyo bakoze kugira ngo agahinda ka Kwizera Olivier gashire

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yavuze ko byasabye ko baganiriza umunyezamu Kwizera Olivier kugira ngo agahinda yagize ko kurata penariti bakina na APR FC gashire.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wo ku munsi wa 33 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-0. Haringingo yavuze ko uyu wari umukino ugoye gusa ibintu bateguye bikaba byagenze neza.

Ati: ”Ni umukino wari ugoye kuri twebwe kandi Bugesera FC ni ikipe igora Rayon Sports, ntekereza ko ni ikipe imaze kuyitesha ibikombe kenshi n’uyu munsi wabonye ko umukino utari woroshye. Navuga ko ibintu twateguye byagenze neza kuko twashoboye gutsinda umukino”.

Yavuze ko nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier agaragaje agahinda bitewe na penariti yarase ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2026 byasabye ko bamuganiriza.

Ati: ”Twaramuganirije tumwereka ko mu mupira bibaho, yari yateye penariti nziza ariko ntiyashobora kwinjira. Kuri penariti amahirwe abaho, ni umuntu twaganirije muri iyi minsi kugira ngo yongere gusubira mu mwuka kandi mu mukino w’uyu munsi mwabonye ko yakinnye umukino ameze neza.

Ni umukinnyi mukuru byabaye ngombwa ko nawe amenya ko ategetswe kwemera ibyabaye ku wa Gatandatu agashobora guhesha ikipe itike mu marushanwa Nyafurika”.

Yavuze ko umukino uzasoza shampiyona ari umukino uzabatwara imbaraga nyinshi bitewe n’intego zawo avuga ko ibyo kuba yarayitozaga mu minsi yashize bishobora gutuma uzamworohera atari byo.

Rayon Sports izasoza shampiyona ikina na Kiyovu Sports ku wa Gatanu saa Moya kuri Kigali Pele Stadium aho isabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo ikatishe itike yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...