Umupira ntabwo uvugirwa hanze - Kwizera Olivier wa Rayon Sports nyuma yo kunganya na APR FC (VIDEO)

Imikino - 03/05/2026 6:26 AM
Share:

Umwanditsi:

 Umupira ntabwo uvugirwa hanze - Kwizera Olivier wa Rayon Sports nyuma yo kunganya na APR FC (VIDEO)

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Olivier yerekanye ko barushije APR FC nubwo banganyije, ashimangira ko umupira ukinirwa mu kibuga udakinirwa hanze yacyo.

Kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri ni bwo Rayon Sports yari yakiriye APR FC guhera saa kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2025/2026.

Nyuma y’uyu mukino Kwizera Olivier yashimiye Imana, abafana n’abakinnyi. Ati: ”Ikintu cya mbere ndabanza gushimira umufana wese wa Rayon Sports wabashije kugera ahangaha, ndashimira abakinnyi uburyo bitwayemo, uko bakinnye kuko ikipe twayirushije muri rusange nubwo twabuze amahirwe ariko ndatekereza ko ubutaha tuzakina neza.”

Yakomeje avuga ku byo umutoza Haringingo Francis yari yabaganirije mbere y’umukino. Ati: ”Ikintu cya mbere yatubwiye ni uko tugomba kubyaza umusaruro uburyo twabonaga imbere y’izamu ndetse tukavugana ndetse twabikoze kandi byagenze neza tubasha no kurema uburyo imbere y’izamu ariko buriya ubutaha ndatekereza bizagenda neza. “

Uyu munyezamu yavuze ko penariti yahawe APR FC atariyo ubundi avuga ko umupira ukinirwa mu kibuga udakinirwa hanze yacyo, Ati: ”Kuri iriya penariti ntacyabaye kandi umupira ntabwo uvugirwa hanze umupira ubera mu kibuga ndakeka ko ibyo twavugaga twabarushije 100%.”

Kwizera Olivier yavuze ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona byakanga bakazatwara icy’Amahoro. Ati: ”Twebwe turakomeza dukore dufite intego ebyiri dufite igikombe shampiyona, dufite igikombe cy’amahoro turakomeza dukore turebe icyo tuzabasha kugeraho kizaba ari icyo ngicyo.”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...