Chriss
Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko agahinda yatewe n'urupfu
rw'umubyeyi we. Ati "Mubyeyi igihe nticyari iki."
Junior
Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda, ko ari inkuru
y'incamugongo mu muryango, kuko uyu mubyeyi bari bamaze ibyumweru bibiri
bamuvuza bizeye ko azakira. Yavuze ko yitabye Imana "mu gihe twari twahawe
'transfer' yo kujya kumuvuriza mu bitaro bya CHUK."
Mu
bihe bitandukanye, uyu mubyeyi yagaragaje gushyigikira umuhungu we Chriss Eazy,
ndetse uyu muhanzi yavuze ko 'Mama' we yamubereye inkingi ikomeye mu gukomera
ku rugendo rwe.

Chriss
Eazy ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we
