Mu kiganiro yahaye ibiro
ntaramakuru Reuters, Baryomunsi yavuze ko Bobi Wine, wamamaye mu muziki mbere
yo kwinjira muri politiki, nta cyaha na kimwe yakoze kandi ko afite
uburenganzira busesuye bwo gusubira mu rugo rwe igihe abishakiye.
Bobi Wine amaze ibyumweru ari
mu bwihisho, nyuma yo kuva iwe mu murwa mukuru Kampala, amasaha make mbere
y’uko atangazwa nk’uwabaye uwa kabiri mu matora ya Perezida yabaye ku wa 15
Mutarama, yatsinzwe na Perezida Yoweri Museveni, umaze imyaka irenga 40 ku
butegetsi.
Ku wa 24 Mutarama, Bobi Wine
yatangaje ko umugore we yajyanywe mu bitaro, nyuma y’uko abasirikare bateye
urugo rwabo, avuga ko yakorewe ihohotera, aho bamwe bamwambuye igice
cy’imyambaro ye ndetse bakamufata mu muhogo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za
Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, yabanje
guhakana ayo makuru, avuga ko nta musirikare wagiriye nabi umugore wa Bobi
Wine. Icyakora, nyuma yaje gutangaza ku rubuga rwa X ko bari bamufashe by’igihe
gito bakaza kumurekura.
Minisitiri Baryomunsi yavuze
ko Guverinoma igiye gukora iperereza kuri iki kibazo, ashimangira ko
imyitwarire mibi yaba yarakozwe n’abasirikare idashobora kwihanganirwa.
Baryomunsi yabwiye Reuters ati
“Ntidushyigikiye na gato imyitwarire mibi ikozwe n’ingabo cyangwa inzego
z’umutekano. Gutera urugo rw’umuntu, kurwangiza, gukorera ihohotera umugore we
cyangwa undi wese, ni ikosa rikomeye,”
Yirinze gutangaza niba
abasirikare bazahamwa n’ibyaha bazahanwa cyangwa se bazafatirwa ibindi byemezo.
Ku rundi ruhande, umuvugizi
w’ishyaka National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine ntiyigeze asubiza
telefoni cyangwa ubutumwa yashakishijweho ngo agire icyo atangaza.
Gen Muhoozi Kainerugaba
yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko igisirikare kirimo gushakisha Bobi Wine,
uvuga ko amatora yabayemo uburiganya. Nubwo bimeze bityo, ntiyigeze atangaza
icyaha aregwa cyangwa impamvu nyakuri atumye ashakishwa.
Imiryango iharanira
uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe bashinja
Guverinoma ya Museveni gukoresha igisirikare mu guhonyora abatavuga rumwe na
yo, ibirego Guverinoma ikomeza guhakana.
Minisitiri Baryomunsi yanavuze
ko Uganda idateganya gukura ingabo zayo muri Somalia, aho ziri mu butumwa
bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba, ahakana
amagambo aherutse gutangazwa na Gen Muhoozi wavugaga ko bashobora kuzikurayo
kubera ikibazo cy’amafaranga.
Yongeyeho ko amagambo Gen
Muhoozi akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga akwiye gufatwa nk’ayisanzuye,
atagaragaza umurongo wa Leta.
Baryomunsi yasobanuye ati “Ibyo
atangaza ni amagambo asanzwe, ntabwo ahagarariye politiki ya Leta cyangwa
ibyemezo bya Guverinoma,”
Gen Muhoozi azwiho gutangaza
amagambo akakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yigeze no gutera ubwoba Bobi Wine,
ndetse akavuga ko igisirikare cyishe abarenga 30 bashyigikiye abatavuga rumwe
n’ubutegetsi, amagambo yakunze no gusiba nyuma.

Robert Kyagulanyi uzwi nka
Bobi Wine, uyoboye ishyaka National Unity Platform (NUP), ubwo yari kumwe
n’umugore we Barbara Kyagulanyi, nyuma yo gutanga ikiganiro n’abanyamakuru, aho
bitegura kuva mu rugo rwabo i Magere bagana ku biro by’amatora mu mujyi wa
Kasangati hafi ya Kampala, Uganda, ku wa 15 Mutarama 2026
