Ubuhamya bw'uwatakaje ibiro 108 agasigarana uruhu rurenze ku mubiri rw'ibiro 10 rwamubabazaga cyane

Imyidagaduro - 09/02/2026 3:27 PM
Share:

Umwanditsi:

 Ubuhamya bw'uwatakaje ibiro 108 agasigarana uruhu rurenze ku mubiri rw'ibiro 10 rwamubabazaga cyane

Ana Alonso yamaze imyaka myinshi ahanganye n’ikibazo cyo gukunda kurya cyane, ari na byo byatumye agera ku biro bikabije cyane. Mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe, uyu mubyeyi w’imyaka 37 utuye i Denver muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kugera ku biro hafi 203.

Mu gihe cy’imyaka ine, binyuze mu kwihangana, kwiyemeza no guhindura imitekerereze, Ana yashoboye gutakaza ibiro hafi 108. Nubwo yari ageze ku ntsinzi ikomeye, urugendo rwe ntirwari rurangiye.

Nyuma yo kugabanya ibiro byinshi cyane, yasigaranye uruhu rurenzeho [rwiyongereye ku mubiri], cyane cyane ku gice cyo ku nda, byamuteye ububabare, kubabara ku mubiri no kutamererwa neza mu buzima bwa buri munsi. Yagerageje guhisha urwo ruhu yambara imyenda imufata cyane n’indi myenda myinshi hejuru yayo.

Ati: “Nageragezaga kubihisha buri gihe, ariko kubaho uhangayitse gutyo birananiza cyane.” 

Hashize amezi ane gusa, Ana yakoze operation [kubagwa] yahinduye ubuzima bwe, aho abaganga bamukuyeho ibiro 10.4 by’uruhu rwarengaga ku mubiri we. Ubu apima ibiro hafi 92 [14.6 stone], yambara imyenda ingana na size 10–12, kandi ahamya ko ihungabana yari afite ku mubiri we ryagabanutse cyane.

Nyuma y’iyo 'operation', Ana atangaza ko ubu ashobora gukora ibintu byari byaramunaniye mbere: kugenda ahantu hazamuka atababaye, kwicara mu ntebe zitandukanye atikanga, gutemberana n’abana be mu byanya by’imyidagaduro, no gukora ingendo atagifite ubwoba. Ati: “Nta magambo nabona yo gusobanura uko nshimira Imana. Numva nongeye kubaho ntagifite imipaka."

Mbere y’iyo mpinduka, yumvaga atewe isoni n’umubiri we, kandi akenshi yumvaga ananiwe cyane ku buryo atabashaga gukinana n’abana be, Samuel w’imyaka 10 na Aliah w’imyaka 14. Ati: “Numvaga ntabasha kubaho nk’uko nshaka mu buzima bwanjye bwite. Numvaga ntari aho ngomba kuba.”

Ibintu byoroshye ku bandi benshi—nko kwambara imyenda isanzwe, kwicara mu ndege, kujya mu ntebe zo muri resitora cyangwa kujya kureba abana be bakinira siporo—byaramubangamiraga cyane. Hari igihe yigeze kuvuga ati: “Sinabashaga no kurya, numvaga abantu bose bampanze amaso.”

Icyahinduye ibintu kuri Ana ni uko yatekereje ku buzima bwe n’icyo ashaka gusigira abana be. Ati: "Aho kuvuga ko napfa kubera abana banjye, nahisemo kubaho kugira ngo babeho neza.”

Nk'uko bitangazwa na The Sun, Ana avuga ko yifashishije kwihangana, kwigomwa no kwihuta buhoro, ndetse anemera ko mu mezi icyenda ashize yakoresheje imiti ya GLP-1 yafashije koroshya urugendo rwe.

Uyu munsi, Ana arimo kwitegura kwitabira isiganwa rya 'half marathon', kandi ahamya ko impinduka nyamukuru zabereye mu mitekerereze ye. Ati: “Umubiri wanjye ushobora gukora ibintu bigoye. Icyo nsabwa ni ukumenyesha ubwenge bwanjye ko bishoboka. Ibyahise ntibinsobanura; byaranyubatse.”

Ana yagiye asangiza urugendo rwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza intambwe zose—intsinzi n’imbogamizi. Yagize ubutwari bwo kwerekana uko umubiri we wari umeze mbere yo kubagwa, abwira abamukurikira ati: “Uku ni ko kuri kwanjye. Hari uruhu rurenzeho rutagaragaraga, kandi rwambabazaga ku mubiri no mu mutima.”

Ahamya ko icyo gikorwa cyo kubagwa kitari icy’ubwiza bw’umubiri gusa, ahubwo cyari amahirwe yo guhindura ubuzima no kubaho mu buryo bwiza kurushaho.

Ubu Ana arateganya no gukomeza izindi operation ku maboko n’amatako, ariko avuga ko yize gukunda no kwishimira umubiri we mu byiciro byose anyuramo. Ati: “Kujya gutembera, gukinisha abana, kwiruka, kuzamuka imisozi—ibyo byose bifite agaciro" .

Ana asigira ubutumwa buri wese wumva yacitse intege: Ati: “Nari nkwiriye ibyiza kurusha ibyo nibwiraga. Nawe urabikwiriye.”

Uyu munsi, Ana akomeje gusangiza urugendo rwe binyuze kuri TikTok no ku rubuga rwe rwa Ana.fitness.vsg, agaragaza ko igihe cyose hari icyizere, kandi ko ibyiza bikiri imbere.

Gukunda ibiryo cyane byatumye agira umubyibuho ukabije

Yatakaje ibiro 108 ariko asigarana uruhu rurenga ku mubiri we rwamubabazaga cyane

Kuri ubu Ana arishimye cyane!!

Yahoranaga ubwoba bw'abantu bamubona afite ibiro byinshi

Ana avuga ko yaryaga ntibimanuke kuko yumvaga abantu bose ari we bari kureba

"Mbere" na "Nyuma" ha Ana wari ufite ibiro birenga 200, ubu akaba afite 92



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...