U Rwanda rwatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ‘ICC Women’s Challenge Trophy’

Imikino - 21/04/2026 7:59 PM
Share:

Umwanditsi:

 U Rwanda rwatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ‘ICC Women’s Challenge Trophy’

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uba umukino wa Gatatu rutsinze muri ‘ICC Women’s Challenge Trophy’.

Muri uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri muri iri rushanwa kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga, u Rwanda ni rwo rwatsinze Toss, gutombora guhitamo gutangira ujugunya udupira (Bowling) cyangwa gutangira ukubita udupira (Batting).

Bahisemo gutangira bakubita udupira ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi.

Leta Zunzu Ubumwe za Amerika yatangiye ijugunya udupira ari na ko ibuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda gushyiraho amanota menshi. 

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwashyizemo amanota 127 mu gihe Amerika yo yarisohoye abakinnyi bane b’u Rwanda. 

Igice cya kabiri cyatangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika isabwa amanota 127 ngo itsinde gusa ntabwo byayikundiye dore ko yabonye amanota 126 ubundi u Rwanda ruba rwegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’inota rimwe. 

Muri uyu mukino Gisele Ishimwe w’u Rwanda ni we wabaye umukinnyi mwiza w'umukino.

Mu mukino wakurikiyeho ikipe y'igihugu b'u Butaliyani yatsinze Vanuatu ku kinyuranyo cy’amanota ane.

Imikino izakomeza Ejo aho u Rwanda ruzakina n'ikipe y'igihugu ya Nepal kuva Saa Tatu za mu gitondo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo izakina na Vanuatu kuva saa Saba. Ni mu gihe u Butaliyani bwo buzaruhuka. 

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo rwa mbere n'amanota 4, u Butaliyani bukaba ku mwanya wa kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba iya Gatatu, Nepal ikaza ku wa Kane naho Vanuatu ikaba iya Gatanu.

Gisele Ishimwe w’u Rwanda ni we wabaye umukinnyi mwiza w'umukino



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...