U Rwanda rumaze kwakira abakabakaba ibihumbi 10 baje kwigira ku bisubizo rwishatsemo

Amakuru ku Rwanda - 14/03/2026 8:58 AM
Share:

Umwanditsi:

 U Rwanda rumaze kwakira abakabakaba ibihumbi 10 baje kwigira ku bisubizo rwishatsemo

Urwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, Rwanda Cooperation Initiative (RCI), rwatangaje ko kuva rwatangizwa mu mwaka wa 2018 rumaze kwakira abantu 9,790 baje kwigira kuri ibi bisubizo.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026 ni bwo habaye ibiganiro byahuje Rwanda Cooperation Initiative (RCI) n’abayobozi bo mu bigo bitandukanye bya Leta n’iby'abikorera byakira amatsinda y’abantu baturutse hanze baje kwigira ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo kugira ngo rutere imbere,  bityo nabo bajye kubyifashisha mu bihugu byabo.

RCI yerekanye ko yishimira urwego igezeho dore ko mu myaka 8 gusa imaze kwakira abantu 9,790 baje kwigira ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo baturutse mu bihugu 72 byiganjemo ibyo muri Afurika.

Muri ibi biganiro hatanzwe ibitekerezo bitandukanye kugira ngo aba bantu baza kwigira ku Rwanda bajye bataha banyuzwe ndetse u Rwanda narwo rujye rugira icyo rwinjiza kivuye mu bibazo baba bafite bikeneye ibisubizo.

Abayobozi bo muri ibi bigo berekanye icyo bifuza kuri Rwanda Coperation n'icyo nayo ibifuzaho.

Vidivi Karangwa Immaculee uyobora Hope and Homes for Children Rwanda yavuze ko bakira abantu benshi baturutse hanze y'u Rwanda batangajwe cyane n’uburyo mu Rwanda hasigaye ibigo by’abana b’imfubyi bicye aho naho biri mu nzira zo kuvaho. 

Ati: "Twebwe iwacu ntabwo ushobora kubara abantu bamaze kuza baje kureba ibyo tumaze kugeraho. Iyo baje bagasanga mu Rwanda hasigaye ibigo bike byakira abana b’imfubyi nabyo bikaba biri mu nzira zo kuvaho, ni ibintu bibatangaza cyane. U Rwanda ni ruto ntabwo ari igihugu gikize kumva ko bishoboka ko abana baba bari mu miryango ni ibintu bibatangaza".

Dr Will Mugenzi ushinzwe ibikorwa muri RCI yavuze ko abantu bakira bavuye hanze baje kwigira ku Rwanda bishimira uko basobanurirwa ku kigero cya 90%, gusa ko ibyo batabigeraho bonyine ahubwo ko bashimira abo bakorana batandukanye.

Ati: ”Iyo urebye ukuntu bishimira serivisi zacu, bazishimira ku rwego rugera kuri 90%. Kugira ngo rero tugere ku rwego rw’uko abantu baturuka hanze bishimira serivise z’ikigo kuri 90% ntabwo tubigeraho twenyine. Turi abakozi 24, tumaze kwakira ibihugu 72 ntabwo rero ibyo bintu twabikora twenyine. Dufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye haba abo mu bigo bya Leta n’iby'abikorera”.

Yavuze ko nubwo hari ibyiza byinshi byo kwishimira ariko hari n'ibyo gukosora cyane cyane ku basobanurira abaje gusura u Rwanda aho bagaragaza ibyagezweho gusa ariko ntibagaragaze imbogamizi bahuye nazo n'uko bazikemuye.


Abayobozi bo mu bigo baganiriye ku cyakorwa kugira ngo abaza kwigira ku Rwanda bajye basubirayo banyuzwe

Umuyobozi Mukuru wa RCI, Eng Patricie Uwase yavuze ko yishimira urwego bariho aho bamaze kwakira abantu 9,790 baje kwigira ku Rwanda 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...