Tsindira igihembo cya InyaRwanda ku mukino w'ishiraniro wa APR FC na Rayon Sports

Imikino - 30/04/2026 4:30 PM
Share:

Umwanditsi:

 Tsindira igihembo cya InyaRwanda ku mukino w'ishiraniro wa APR FC na Rayon Sports

InyaRwanda yashyize igorora abakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo binyuze muri InyaRwanda Art Studio aho Umunyamahirwe atsindira igihembo nahuza n’ibizava mu mukino w’abakeba bo mu rw’Imisozi Igihumbi, uhuza APR FC na Rayon Sports.

Uyu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 Rayon Sports izakiramo APR FC utegerejwe ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026 saa Kumi n'ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro.

Umunyamahirwe utanga abandi kuvuga ikipe izatsinda n’ibitego bizaboneka mu mukino aratsindira igihembo gishimishije InyaRwanda yabashyiriyeho binyuze muri InyaRwanda Art Studio.

Gutsindira iki gihembo, umufana cyangwa umukunzi wa siporo arasabwa gusubiza ibibazo byose uko ari bibiri byatoranyijwe n'itsinda rigari rya InyaRwanda Sports. Ibyo bibazo bibiri ni ibi bikurikira:

1. Ni nde mukinnyi uzatsinda igitego cya mbere muri uyu mukino?

2. Ni iyihe kipe izatsinda ndetse n'ibitego amakipe yombi azatsindana?

Urugero:

Nitwa Ruhagiraryoha Jean Football. Igitego cya mbere kizatsindwa na .... [ukavuga izina rye]. APR FC izatsinda Rayon Sports ibitego 10-0.

Nitwa Ruhagiraryoha Jean Football. Igitego cya mbere kizatsindwa na .... [ukavuga izina rye]. Rayon Sports izatsinda APR FC ibitego 10-0.

Guhatanira iki gihembo biroroshye, ukimara kubona iyi nkuru urajya ahagenewe kwandikwa ibitekerezo (Comments) uvuge uko umukino uzarangira. Umufana arasabwa gukoresha amazina ari ku Irangamuntu ye. 

Iki gikorwa kirabera gusa ku rubuga rwa inyaRwanda.com ni ukuvuga ko ibitekerezo biri buhabwe agaciro ari ibiri butangwe munsi y'iyi nkuru (Ntabwo turi bubariremo ibyo ku mbuga nkoranyambaga zacu).

Nyuma y’ibi, urasabwa gukurikira [Gukora 'Follow'] kuri Instagram ya InyaRwanda Art Studio ndetse unakore 'share' ya 'post' iherukaho. Urukuta rwa Instagram rwa InyaRwanda Art Studio izatanga iki gihembo ni: @inyarwandaartstudio

Post iherukaho ni ifoto y'abantu babiri [umuhungu n'umukobwa] bari kireba muri camera, ikaba ifite 'caption' irangira abantu amahirwe adasanzwe yo kurahura ubumenyi mu bijyanye no gufata amafoto ndetse n'amashusho [Photograph, Videograophy na Graphic Design], aho hari kwandikwa abaziga mu cyiciro gishya cyo muri Gisurasi "May 2026 Intake Now Open at Art Studio!"

Kugerageza amahirwe yo gutsindira ibi bihembo, abafana cyangwa abakunzi ba siporo barashishikarizwa kubikora mbere yo ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri zuzuye z'umugoroba, hagategerezwa iminota 90 y’umukino amakipe akisobanura.

Uzatsinda azatangazwa ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026 Saa Tanu za mu gitondo, azashyikirizwe igihembo ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026 Saa Tanu za mu gitondo ku Biro bya InyaRwanda biherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Address. Umunyamahirwe uzatsinda arasabwa kuzitwaza irangamuntu ye.

Twakwibutsa ko mu mikino itanu ya shampiyona iheruka guhuza APR FC na Rayon Sports, APR FC yatsinzemo itatu, banganya ibiri. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 47 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.

Ni iyihe kipe uha amahirwe hagati yo gutsinda umukino w'ishiraniro uzahuza APR FC na Rayon Sports?



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...