Tonzi yahawe impamyabumenyi ya Master’s

Iyobokamana - 01/09/2025 6:55 AM
Share:

Umwanditsi:

 Tonzi yahawe impamyabumenyi ya Master’s

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine, wamamaye nka Tonzi mu rugendo rw’imyaka 20 amaze akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishami rya Theology.

Tonzi yahawe iyi mpamyabumenyi na Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala muri Uganda. Ibirori byo kumushyikiriza impamyabumenyi, hamwe n’abandi barangije muri iyi kaminuza, byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, i Kigali, mu nyubako ya Ligue Pour La Lecture de La Bible ku Kacyiru.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tonzi yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeye agezeho buzima bwe, kuko kwiga amasomo ya Theology byari inzozi ze za kera.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuko rwari urugendo rutoroshye, kwiga mbivanga n’izindi nshingano. Ndashima Imana yanshoboje gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Theology. Nahoraga mbifite mu nzozi, none mbigezeho. Ni ishimwe rikomeye cyane.”

Uyu mubyeyi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Humura’, yavuze ko mu rugendo rw’imyaka yari amaze ku ntebe y’ishuri yungutse byinshi bizamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi no mu murimo akora wo gufasha abantu mu buryo bw’umwuka.

Ati: “Nize byinshi kandi nungutse byinshi cyane bizamfasha mu rugendo rw’ubuzima, ndetse no gutanga umusanzu mu gufasha abandi kugira imyumvire ikomoka ku Mana yo soko y’ubuzima bwiza n’urukundo.”

Tonzi yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu, ndetse n’abanyeshuri biganye, avuga ko bose bamubereye umusemburo w’intsinzi. Ati: “Nshimira cyane abayobozi ba Kaminuza bambaye hafi, abarimu n’abandi banyeshuri twasozanyije amasomo. Imana ibahe umugisha."

Yashimiye kandi umuryango we wamufashije muri uru rugendo, inshuti ze za hafi, abo bakorana bya buri munsi, ndetse anagaruka no ku bandi bose bamugeneye impano zitandukanye.

Ati: “Umuryango wanjye wambaye hafi, inshuti zanjye n’abakoranaga nanjye umunsi ku munsi, bose bambaye hafi. La Benediction Shop banyambitse neza ku munsi wanjye wa Graduation, n’abandi bose banyitayeho. Imana ibahe umugisha.”

Tonzi aherutse gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere ‘An Open Jail’, ndetse ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya cumi.

Theology ni ishami rya kaminuza ryiga ibintu bijyanye n’Imana, ukwemera n’imyemerere ya muntu. Muri rusange bigamo: Amateka y’Idini n’Itorero.

Isesengura ry’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Ibisobanuro by’amahame y’ukwemera. Ibibazo birebana n’Imana, umuntu n’isi. Uburyo imico n’imyifatire ihuzwa n’inyigisho z’Idini.

Uburyo bwo kuyobora amatorero, gusenga, kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza. Bitewe n’aho umuntu yiga, Theology ishobora no kwibanda ku mibanire y’idini n’imibereho rusange (politiki, umuco, imibereho myiza n’ubutabera).

Tonzi yishimira intambwe ikomeye yagezeho nyuma yo guhabwa Impamyabumenyi ya Master’s muri Theology

 

Umuhanzikazi Tonzi mu byishimo ku munsi ashyikirizwaho impamyabumenyi ya Master’s

 

Tonzi ashimira Imana yamushoboje gusoza urugendo rutoroshye rw’amasomo ya kaminuza y’icyiciro cya gatatu

 

Tonzi afashe ifoto y’urwibutso n’impamyabumenyi ya Master’s yahawe na Gate Breakers University

 

Umubyeyi w’indirimbo “Humura”, Tonzi, mu birori byo guhabwa Master’s byabereye i Kigali

 

Tonzi yashimye umuryango we n’abandi bamushyigikiye mu rugndo rwe rw’amasomo

KANDA HANO UREBE  INDIRIMBO TONZI YAKORANYE NA INJILI BORA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...