Senderi yatangirije i Rubavu ibitaramo ‘Rubyiruko mutarame muri ‘Sober’ -AMAFOTO

Imyidagaduro - 09/11/2026 9:17 AM
Share:

Umwanditsi:

 Senderi yatangirije i Rubavu ibitaramo ‘Rubyiruko mutarame muri ‘Sober’ -AMAFOTO

Umuhanzi Senderi Hit yatangije ibitaramo yise 'Rubyiruko mutarame muri ‘Sober', agamije guhuriza hamwe abaturage bo mu bice bitandukanye by'igihugu, bakishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere, anashishikariza urubyiruko n'abakuru kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Rubavu, ku kibuga cya Busasamana ahazwi nka Makoro, aho uyu muhanzi avuga ko yasanze urubyiruko rwinshi rwitabiriye igikorwa cye.

Senderi yabwiye InyaRwanda, ko yatangije uru rugendo rw'ibitaramo azakomereza mu tundi turere tw'u Rwanda, bikazageza mu mpera za 2026.

Senderi yavuze ko yahisemo gutangirira i Rubavu, aho yakoreye igitaramo ku kibuga cya Busasamana, ahazwi nka Makoro, mu gace ka Bunyogwe. Yagaragaje ko yishimiye uburyo abaturage, by'umwihariko urubyiruko, bitabiriye iki gitaramo.

Mu butumwa yatanze, uyu muhanzi yibanze ku gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kureka inzoga zitujuje ubuziranenge no kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.

Yagize ati: “Rubyiruko, ishimire ibyiza byinshi u Rwanda rwagezeho uri Sober. Nabahaye ubutumwa bwiza cyane, nibanda ku kureka no kuzibukira burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge.”

Yakomeje ashimangira ko ubutumwa bwe butareba urubyiruko gusa, ahubwo ko n'abakuru bakwiye kugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa n'imibereho myiza, kurinda ibyagezweho no gukomeza kubyongera.

Kuri we, kwishimira iterambere ry'igihugu ntibigomba kugarukira mu magambo, ahubwo bikwiye kujyana n'imyitwarire myiza, ubuzima buzira ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere umuryango.

Izina "Rubyiruko mutarame muri ‘Sober'’ yahaye ibi bitaramo rifite ubutumwa Senderi ashaka kugeza ku bazitabira. Yifuza ko Abanyarwanda bahurira mu bikorwa by'imyidagaduro, bagasangira ibyishimo ariko bakanibutswa inshingano bafite mu kubaka igihugu.

Ijambo ‘Sober’ rikubiye mu butumwa bwe rishimangira igitekerezo cyo kwishimira ubuzima n'ibyagezweho umuntu adakeneye kwiyambaza inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.

Ibi kandi bijyanye n'uburyo Senderi amaze imyaka myinshi akoresha umuziki nk'umuyoboro wo kugeza ubutumwa ku baturage. Indirimbo ze nyinshi zagiye zigaruka ku gukunda igihugu, ubumwe n'ubwiyunge, isuku, umutekano, kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu iterambere.

Si ubwa mbere ateguye ibikorwa bihuza umuziki n'ubukangurambaga. Mu 2025, ubwo yizihizaga imyaka 20 yari amaze mu muziki, yateguye ibitaramo byazengurutse uturere dutandukanye, aho yifuzaga no kuganiriza abaturage ku iterambere, ubuzima n'imibereho myiza.

Senderi Hit, umuhanzi wahuje imyidagaduro n'ubutumwa bwo kubaka igihugu

Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, by'umwihariko mu njyana ya Afrobeat.

Amateka ye mu muziki afite umwihariko kuko yatangiye gukora ibihangano bifite ubutumwa akiri mu gisirikare. Nyuma yaje kwagura ibikorwa bye, umuziki awugira umwuga umuhuza n'abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye.

Mu bihangano bye, yagiye agaruka ku mateka y'u Rwanda, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'uruhare rw'Abanyarwanda mu iterambere ry'igihugu.

Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo ‘Abanyarwanda Twaribohoye’, ‘Nyarubuye Iwacu’, ‘Nsomyaho’, ‘Nta Cash’, ‘Icyomoro’, ‘APR FC’ na ‘Abarayon’.

Mu gihe amaze mu muziki, yashyize hanze Album zirimo ‘Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ‘Icyomoro’ iriho indirimbo 15 na ‘Intimba y'Intore’ iriho indirimbo 18, yibanda cyane ku butumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senderi kandi yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro eshatu zikurikirana. Yegukanye ibihembo bitatu bya Salax Awards mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wa Afrobeat, anahabwa ibihembo bitatu bya Karisimbi Awards nk'umuhanzi ukunzwe n'abaturage.

Mu bindi bikorwa bikomeye byaranze urugendo rwe, harimo kuririmba mu irushanwa ry'Igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 ryabereye muri Mexique mu 2010, aho yabaye umuhanzi nyarwanda wenyine waririmbye muri icyo gikorwa. Yanaririmbye mu muhango wo gutaha Stade Amahoro ivuguruye, witabiriwe n'abakuru b'ibihugu barenga 20.

Mu 2025, Senderi yakoze ibitaramo byazengurutse uturere 10 tw'u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 yari amaze mu muziki.

Ibyo bitaramo byatangiriye mu Karere ka Kirehe, aho yavukiye, bikomereza i Burera, Muhanga, Huye, Bugesera, Kayonza, Ngoma, Musanze, Rubavu na Rusizi, bisozwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Kanama 2025.

Yanateganyaga guhuza ibitaramo n'ibikorwa by'iterambere birimo gutera ibiti by'imbuto, ubukangurambaga ku buzima no kugeza ubutumwa ku baturage.

Ibi bigaragaza ko igitekerezo cyo gukoresha umuziki mu kugeza ubutumwa ku baturage atari ikintu gishya kuri Senderi, ahubwo ari umurongo amaze igihe akurikiza mu rugendo rwe rw'ubuhanzi.

Kuri iyi nshuro, yatangije urundi rugendo rw'ibitaramo yise “Rubyiruko ishimire ibyiza byinshii u Rwanda rwagezeho uri sober’, aho yashyize imbere igitekerezo cyo kwishimira ibyagezweho mu gihugu abantu bafite ubuzima bwiza, birinda ibyangiza imibereho yabo.

Yatangaje ko azakomeza kuzenguruka uturere dutandukanye kugeza umwaka wa 2026 urangiye, ariko akaba ataratangaza urutonde rw'ahazakurikiraho.

Yavukiye mu Murenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba. Yatangiye urugendo rw'umuziki akiri muto, ariko ibikorwa bye by'umwuga byamenyekanye cyane guhera mu 2005.

Senderi Hit yatangije ibitaramo yise “Rubyiruko mutarame muri ‘Sober' azazengurukamo uturere dutandukanye tw’u Rwanda kugeza mu mpera za 2026


Mu gitaramo cya mbere cyabereye i Rubavu, Senderi yashishikarije urubyiruko n'abakuru kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge


Senderi yasabye urubyiruko kwishimira ibyagezweho mu Rwanda ruri ‘Sober’, avuga ko kurinda ibyagezweho no kubyongera bisaba kugira ubuzima bwiza



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...